Johnson & Johnson batangije irushanwa ryo guhanga udushya rya Africa Innovation Challenge 2.0 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Johnson & Johnson batangije irushanwa ryo guhanga udushya rya Africa Innovation Challenge 2.0

Johnson & Johnson batangije irushanwa ryo guhanga udushya rya Africa Innovation Challenge 2.0

Johnson & Johnson bamuritse irushanwa rya siyansi ryitwa Africa Innovation Challenge 2.0, rya kabiri ku mugabane wose rihamahagararira urubyiruko rufite udushya rwo muri Afurika, kugaragaza ibitekerezo birimo udushya mu ikoranabuhanga, bishobora kuzanira impunduka nziza abatuye uyu mugabane.

Africa Innovation Challenge 2.0 yibanda ku kugaragaza ibisubizo birambye mu bice 6 by’ubuzima n’ibidukikije bigaragaramo ibibazo, muri Afurika.

Iri rushanwa ryashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo bikomeye ku mugabane no mu miryango y’abanyafurika, hatanganwa inkungu kuri ba rwiyemezamirimo baba muri Afurika, guhanga serivisi n’ibikorwa birengera ubuzima.

Ibindi abashaka kuryitabira bagombaga kuba bujuje, kugaragaza uko uwo mushinga ushobora kubaho mu gihe kirambye. Abitabira Africa Innovation Challenge, bafite ibisubizo by’indashyikirwa bazahabwa amadorali y’Amerika ibihumbi 50 mu rwego rwo gutera inkunga no kubona inama zitangwa n’abo mu rugaga rw’abakora ibya siyansi, abenjeniyeri n’abacunga ubucuruzi  ku Isi  bo muri Johnson &Johnson kugira ngo ibyo bisubizo binozwe.

Dr Josh Ghaim umuhanga mu ikoranabuhanga, akaba umwe mu bagize komite ishinzwe ubushakashatsi muri Johnson & Johnson yagize ati “Ugukura kw’ibigo bihangirwamo udushya muri Afurika biri gutangangiza ibihe bishya bya ba rwiyemeza mirimo bahanga udushya kandi bakabona ibisubizo ku bibazo bibangamiye rubanda.”

Mu iri rushanwa ryamurikwaga mu Ihuriro ry’abagore bahanga udushya no kwihangira imirimo i Cape Town muri Afurika y’Epfo Ghaim yagize ati “intego yacu muri iyi Africa Innovation Challenge ya kabiri ni ukwagura inkunga yacu kuri ba rwiyemezamirimo bo mu karere, dukuraho imbogamizi z’ibisubizo byiza kugira ngo bigera mu bice byinshi bikenewemo. Mu byiciro bitandatu bishya, Africa Innovation Challenge ihagarariye amahirwe adasanzwe ku karere karimo ahabanga udushya bakizamuka kugira ngo berekane ibitekerezo bishya bishobora kugira impinduka nziza kuri sosiyete.

Seama Kumar, Visi Perezida ushinzwe guhanga udushya, ubuzima, no kumenyekanisha siyansi akaba ari no muri komite ishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Johnson &Johnson, ubwo yari mu nama yabagore b’abayobozi mu buzima i London  yagize ati “ Muri Johnson &Johnson twizera ko igitekerezo cyiza gituruka ku muntu uwo ari we wese, aho ari ho hose, kandi dukorana na ba rwiyemezamirimo bo ku Isi yose, mu gukomeza udushya duteza imbere ubuzima bwa buri umwe, ahantu hose

Yunzemo ati “iri rushanwa ritanga amahirwe akomeye yo gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka, rikabafasha kongera umuvuduko w’iterambere ry’ibisubizo birambye mu buzima no mu bidukikije.”

Alma Scott, Visi Perezida ushinzwe ibikorwa n’ubufatanye, ubuzima muri Johnson & Johnson yagize ati “ Johnson &Johnson ni umuryango wa kompanyi, ugizwi na zimwe mu zikomeye ku Isi mu byerekeye ubuzima, imaze imyaka 85 muri Afurika ikorera mu bihugu birenga 25, kandi dutewe ishema no gufasha Afurika mu guhanga udushya.”

Ibyiciro bihatanirwa muri Africa Innovation Challenge 2.0

Ibi ibyiciro bitandutu by’ibisubizo, bigamije gukemura ibibazo bibangamiye ubuzima n’ibidukikije muri Afurika

Ibisubizo ku bimera: 68% by’ingo zo muri Afurika baracyavurwa n’imiti ya gakondo. Turashaka igisubizo cy’umwimerere, gushingiye kubimera cyahuzwa n’ubumenyi gakondo bikagirara akamaro ubuzima bw’abaturage.

Udushya mu gupfunyika: Gucunga ipfunyikwa ry’imyanda rikomoka mu kwiyongera kw’ibiribwa ni ikibazo gikomeye ku bantu benshi. turi gushaka igisubizo kirambye ku gupfunyika ku byuryo haganywa cyangwa hagakurwaho imyanda.

Ubuzima bwo mu mutwe: kwita ku muntu ufite uburwayi bwo mu mutwe, by’umwihariko urubyiruko ni kimwe mu bintu bigora abatuye mu bice by’icyaro.  Hagati ya 75 na 85% by’abafite uburwayi bwo mu mutwe muri Afurika ntabwo babona ubuvuzi. Turi gushaka agashya kamenyekanisha uburwayi bwo mu mutwe nk’ikibazo kandi gatanga ibisubizo ku barwayi, ababitaho n’imiryango bakomokamo.

Ubufasha mu bakora mu buzima: abakora mu bijyanye n’ubuzima muri Afurika bahura n’ikibazo cy’umunaniro ukabije, bitewe n’umutwaro uremereye w’indwara n’ibibazo biri muri aka kazi. Turi gushaka udushya twafasha mu mibereho myiza y’abaforomo, ababyaza n’umuryango mugari w’abakora mu buzima.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buzima: Umugabane w’Afurika niwo ufite umusaruro mubi mu bijyanye n’ubuzima, muri Virusi Itera sida, Igituntu, Ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’umubyeyi ubyara na Ebola bigira ingaruka cyane cyane ku bagore. Turashaka ibikoresho by’ikoranabuhanga (application zo muri telefone/imbuga) mu iri bice by’ubuzima ku buryo byatanga amamkuru, bikigisha, bikamenyekanisha bikanahuza abantu bakavurwa, bakabona ubufasha, bakitabwaho aho bari bikongera umusaruro wo mu buzima cyane cyane abagore.

Uburyo bukenewe bwo kubaga abarwayi: Indwara zikomeye muri Afurika zivurwa ari uko umuryayi abazwe. Ariko ibikoresho mu bice bimwe na bimwe ntabwo bifite ubushobozi bwo kubikora neza. turashaka udushya twateza imbere ukugera kuri serivisi zo kubagwa kw’abarwayi ku gihe, bigakorwa neza, n’ababifitiye ubumenyi.

Ushaka guhatana uturuka mu gihugu icyo ari cyo cyose cya Afurika aremerewe, yaba umuntu ku giti cye, itsinda, kompanyi, bapfa kuba bujuje ibisabwa.

Gusaba kwinjira mu irushanwa no kureba amategeko n’amabwiriza wasura urubuga rwa Africa Innovation Challenge. Umunsi ntarengwa wo gutanga ibisabwa kwiyandikisha ni tariki 16 Mutarama 2019.  Ibihembo bizatangwa muri 2019 hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Kamena

 

13/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
thierry
ese wakwitabira?
Sponsored Content
Loading...