Mbega imbeba! Kinyusi, Binyusi...Ama G The Black mu ndirimbo nshya yibasira Bruce Melody | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mbega imbeba! Kinyusi, Binyusi...Ama G The Black mu ndirimbo nshya yibasira Bruce Melody

Mbega imbeba! Kinyusi, Binyusi...Ama G The Black mu ndirimbo nshya yibasira Bruce Melody

Umuhanzi Ama G The Black agiye gushyira hanze indirimbo yise Mayor bivugwa ko izaba irimo ubutumwa bwibasira Bruce Melody badacana uwaka.

Inzigo hagati ya Bruce Melody na Ama G The Black igiye kumara hafi umwaka, ariko yatangiye kumvikana hanze mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, ubwo Ama G The Black yagendaga yandikanga amagambo ku mbuga nkoranyambaga asesereza mugenzi we.

Byabaye aho birinda kugira icyo babivugaho, gusa Bruce Melody yaje kuvuga ko ikibazo bafitanye cyaturutse ku murinzi we wakoreshejwe mu bukwe Ama G The Black, ariko agashaka kumwambura. Uyu mugabo yavuze atari akwiriye kwinjizwa muri iki kibazo.

Yagize ati “Ikibyihishe inyuma sinkizi neza ariko nticyaba ari ikibazo yagiranye na njye. Njyewe ntabwo meze nka Ama G, ntabwo nafata inkuru ze n’abandi bantu ngo nzizane hano. Ni abantu bakuru kandi b’inshuti zanjye bakwiriye kurangiza ikibazo cyabo ntiriwe nzamo.”

Nyuma y’aho Ama G The Black yavuze ko ikibazo afitanye na Bruce Melody hari aho gihuriye n’umugore we atari iby’umurinzi cyangwa se ibindi.

Yagize ati “Ariko njyewe mfite umugore witwa Uwase Liliane. Njyewe nitwa Hakizimana Amani. Afite umugore we, uko babanye simbizi. Mu buzima bwanjye nanze ko yinjiramo hagati y’ibintu by’ubuzima busanzwe. Mu by’umuziki birumvikana ariko iyo wanyinjiriyemo mu rugo,... Gushwana na Bruce Melody bifite aho bihuriye n’umugore wanjye.”

Ejo hashize Ama G The Black yatanze integuza y’indirimbo ye nshya yitwa Mayor, iri mu njyana ya Hip Hop, ikaba yumvikana uburakari bwinshi, aho abwira umuntu aba yashyize mu ishusho y’inkweto zishaje (Kinyusi), amutongera, amutuka, akanamuvumira ku gahera

Agira ati “ mfite akamashu. Mbega imbeba! Kinyusi, binyusi, binyusi, urabizi narakuzanye, even nshatse nagusubizayo... niko mbayeho, singusabiriza, ntu ntunze, nta n’icyo wantwara.”

Mbere y’uko Ama G The Black ashyira hanze aka gace gato k’indirimbo ye, hari umuntu wari wahaye amakuru Eachamps ko iyi ndirimbo ihari,ndetse ko yafatiwe amashusho kuwa mbere w’icyumweru cyashize.

Kinyusi ngo ni izina ry’igitutsi rikomoka kuri ‘Bruce’. Amwibutsa ko ari we wamuzanye mu muziki, dore ko yigeze kuba umukozi we muri studio mu bihe byashize bataramenyekana.

14/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(14)
Evariste
Ariko Ama G Wamenyeko Atareshya Ntaho Ahurira Ntawe Ukumva Usa Nucurangira Abahetsi Ahubwo Ongera Imbaraga Mubihangano Byawe Bro
xender
Ama G Think Big
Rukundo Raymond
Ama-g shyira music hanze twunve inama wagiriye bruce.
Rukundo Raymond
Ama-g shyira music hanze twunve inama wagiriye bruce.
Keyc
Gutukana bibi kbxa bigaragaza uwo uriwe.Kuvuga ko wamusubiza inyuma byo ntibyavamo.
Arcade Kandi..
Umva Nkwibiri6ri.rnNibufisamatwi Yukumva Niwumve Nakare Ngo "umwana Wubwenge Yumvira Munduru Bro"
Arcade Ndayizeye Kuviburundi
Ama G,yego Nibawamuzanye Muri Game Warakoze Arikubu Ntiwibaze Ko Kumusubizinyuma Vyakorohera..rnUmva 2riya Kuko Bruce Ari Muri 5bambere Ndakeka Nawubwawe Uzineza Kutarimwo.Ninayompamvu Wogabanyamagambo.Mbe Urakeka Ko #Bif Ariwo Wushinge?Aho Ndabonurikwiboma Kbx Kuko Ntacuhindura #Bruce_arimuritwe Umva #Bro Ivyowishiramwo #Blocka Kandumenyeko Buriwese Ahungumwasi Kandi Umwasi Wanyawe Yituriye Mugitweciwe....rn#umwana_wubwenge_yumviramunduru_bro..
skipper
amag nabe serious mukazi kuko nazana ibya beef azashiduka yisubije ibyapa for example nka neg g abeefinga riderman so bro kina neza ikibuga kiranyerera sana
djamuzzo 3 weeks ago
nice one bro
J
Claver niyonkuru ababipfa ni ababisangiye
ni dunia emmanuel guturaka igisenyi
se nkawe Amag Wagiye Urirhmba Kubwawe Ukareka Abandi.
More Comments
Sponsored Content
Loading...