Abagize uruhare mu guteza imbere ikinamico, urwenya... bagiye kubishimirwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abagize uruhare mu guteza imbere ikinamico, urwenya... bagiye kubishimirwa

Abagize uruhare mu guteza imbere ikinamico, urwenya... bagiye kubishimirwa

Abantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere ikinamico, urwenya, ubusizi, no imbyino mu Rwanda, bazabishimirwa mu gitaramo cyo kumurika ibikorwa bya federasiyo yabo ya Rwanda Peforming Art Federation.

Rwanda  Performing Arts Federation igizwe n’amahuro ane y’abahanzi aribo, abakora ikinamico, abanyarwenya (comedy), ababyinnyi b’imbyino za kizungu n’iza gikirisitu, n’ihuriro ry’abavuga imivugo.

Iyi federasiyo imaze imyaka 2 ishinzwe. Ikaba ari yo ivugira ariya mahuriro ane, ndetse ikaba inabarizwa mu nama nkuru y’abahanzi.

Kuwa 23 Ugushyingo 2018 kuri Olympic Hotel hateguwe igitaramo cyo kumurika ibikorwa bya Rwanda Performing Art Federation, no guhuriza hamwe abagize amahuriro yayo.

Aaron Niyomungeri uri mu bategura iki gitaramo yabwiye Eachamps ko amahuriro agize iyi federatsiyo yabaga atatanye ari nayo mpamvu bashatse kubahuriza hamwe.

Yagize ati “ wasangaga ab’ikinamico bisanga ukwabo, ugasanga bari mu ihuriro ryabo, ugasanga abanyarwenya bari ukwabo, turavuga tuti reka aba bantu bahurire hamwe, noneho tumurike ku mugaragaro ibikorwa byose bikorerwamo.”

Uretse kumurika ibikorwa by’iyi federasiyo, Aaron Niyomungeri yadutangarije ko hazanabaho umwanya wo gushimira abantu barwanye urugamba rwo guteza imbere ingeri z’ubuhanzi zitandukanye zibarizwa muri federasiyo yabo.

Yagize ati “tuzasubiza amaso inyuma, turebe, ese igihe ikinamico yatangiriye ni bande barwanye urugamba, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kugira ngo uru rugaga rube rubayeho cyangwa ? hazabo gushimira ao mu ikinamico abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, mu mivugo, urwenya n’imbyino.”

Muri icyo gitaramo kandi hazakinwa ikinamico, urwenya, herekwanwe imbyino zigezweho n’imvugo.

Mu bakina ikinamico harimo Itorero rya Mashirka, Abanyarwenya nka Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Kibonke, Comedy Knights n’abandi.  Kwinjira bizaba ari ubuntu, guhera i saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Abazitabira iki gitaramo kandi bazagira amahirwe yo kuganira n’ibyamamare bikundira bizaba biri aho.

14/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...