Amafoto: Amavubi U23 yanganyije na DR Congo mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto: Amavubi U23 yanganyije na DR Congo mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika

Amafoto: Amavubi U23 yanganyije na DR Congo mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika

Umukino ubanza w'ijonjora rya mbere mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 wahuzaga u Rwanda na DR Congo warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 biha u Rwanda akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 20 Ugushyingo i Kinshasa muri Congo.

Wari umukino ubanza wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 u Rwanda rwari rwakiriyemo DR Congo umukino ubera kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Wari umukino w'ijonjora rya mbere ry'iki gikombe kizabera mu Misiri umwaka utaha wa 2019.

Uyu mukino ukaba witabiriwe na bantu benshi cyane aho Stade Umuganda yari yakubise yuzuye.

Amavubi n'ubwo yari mu rugo yatangiye ubona ko arimo kurushanwa cyane na DR Congo dore ko mu minota ya mbere yagiye ibona amahirwe ariko umunyezamu Fiacre ndetse n'ubwugarizi bw'Amavubi babyitwaramo neza.

Muri iki gice cya mbere abasore b'Amavubi bagiye bakora amakosa menshi ndetse n'ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Byiringiro Lague, Nshuti Innocent, Savio Nshuti na Manishimwe Djabel nta kintu bwigeze bukora. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi DR Congo yotsa igitutu Amavubi ndetse ku munota wa 50 baba babonye igitego ariko umupira Ange Mutsinze awugarurira ku murongo.

Ku munota wa 61 Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Manishimwe Djabel hinjiramo Samuel Gueulette usanzwe ukina mu Bubiligi mu ikipe ya KAA Gent. Ku munota wa 70 kandi Byiringiro Lague yahaye umwanya Mugisha Patrick usanzwe ukinira ikipe ya Marines.

Amavubi yatangiye gusatira ndetse agenda anarema uburyo bw'ibitego ariko kureba mu izamu bigenda biba ikibazo.

Ku munota wa 78 Mulisa yakoze impinduka za nyuma akurumo Nshuti Innocent hinjiramo Biramahire Abeddy.

DR Congo yakomeje n'ubundi irasatira cyane maze ku munota wa 88 Kayembe Alidor acenga ubwugarizi bwa Mavubi ariko ateye mu izamu umunyezamu Fiacre awukuramo. Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa.

Kugira Amavubi akomeza mu cyiciro gikurikiyeho birasaba ko azatsinda DR Congo mu mukino wo kwishyura aho yazahita ahura na Maroc.

Dore 11 babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange Jimmy, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ahoyikuye Jean Paul, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Itangishaka Blaise, Nshuti Dominique Savio(C), Nshuti Innocent na Byiringiro Lague

DR Congo: Jackson Lunanga, Herve Beya, Jonathan Ifaso Ifunga, Zora Arsene(C), Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo Lissondja, Dieumerci Mukoko Amale, Glody Likonza, Tshibuabua Tresor, Jackson Muleka na Kayembe Edo.

 

Nshu Innocent na Savio bashaka kwambura umupira myugariro wa DR Congo

Djabel uyu munsi ntibyamuhiriye

Kapiteni w'Amavubi Nshuti Dominique Savio umwe mu bitwaye neza

Rutahizamu Nshuti Innocent ntacyo yakoze ku bwugarizi bwa DR Cong

Mukonya Usanzwe ukinira Kiyovu Sports yahuye n'akazi katoroshye uyu munsi

Abafana b'Amavubi

Abana biga umupira mu Isonga nabo bari baje

Mutsinzi Ange Jimmy yahagaritse ubusatirizi bwa DR Congo

Rutahizamu Byiringiro Lague ntabwo yabashije kumenera mu bwugarizi bwa Congo

Buregeya Prince yari ahagaze neza mu bwugarizi

Samuel Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuye

Tags

14/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...