Jimmy Mulisa yasabye imbabazi nyuma y’imvugo yakoresheje asa n'uwibasira Kiyovu Sports na Kirehe FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi nyuma y’imvugo yakoresheje asa n'uwibasira Kiyovu Sports na Kirehe FC

Jimmy Mulisa yasabye imbabazi nyuma y’imvugo yakoresheje asa n'uwibasira Kiyovu Sports na Kirehe FC

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse n’umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC, Jimmy Mulisa yasabye imbababazi ubuyobozi n’abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports na Kirehe FC ku magambo yatangaje nyuma y’umukino u Rwanda rwanganyijemo na DR Congo avuga ko abakinnyi b’ikipe ya APR FC batari ku rwego rumwe n’urw'abayo makipe.

Ku munsi w’ejo hashize ni bwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye n’iya DR Congo i Rubavu mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.

Nyuma y’uyu mukino mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza abajijwe n’umunyamakuru wo muri DR Congo niba kuba mu ikipe y’igihugu afitemo abakinnyi 5 ba APR FC ndetse banabanje mu kibuga bitaba biterwa n’uko ariyo atoza.

Jimmy Mulisa yasubije ko atari byo ko anabikoze yaba atari umunyamwuga, ngo gusa na none ntawakwirengagiza ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rumwe n’urwa ba Kirehe na Kiyovu Sports.

Yagize ati” Ndi umutoza nkoze ibyo ntabwo naba ndi umunyamwuga, iyo uhamagara ureba abakinnyi bashobora gufasha ikipe, bashobora gufasha ikipe ikipe y’igihugu, abo nahisemo namwe murabizi abantu bakurikira shampiyona yacu umukinnyi ukina muri APR FC ntabwo ari nk’umukinnyi ukina muri Kirehe cyangwa Kiyovu Sports.”

Aya magambo yatangaje akaba yafashwe mu buryo butandukanye aho bamwe banavuga ko yasuzuguye aya makipe.

Nyuma yo kubona ibyanditswe n’umunyamakuru wa Radio10, Imfurayacu Jean Luc ku rukuta rwe rwa Facebook, Jimmy Mulisa yihutiye kumusubiza asaba imbabazi avuga ko yakoze amakosa ndetse  ayanayasabira imbabazi kuko ibyo yakoze atari agamije kugira uwo ababaza.

Mu magambo ye yagize ati” Mfashe uyu mwanya nsaba imbabazi ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu sc,Kirehe FC n’abakunzi bayo muri rusange ku byo navuze..mu byukuri ntabwo nari mbigambiriye nabivuze nsubiza ikibazo nari mbajijwe abantu babifata uko ntari nshatse gusobanura mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”

Ubutumwa bwa Jimmy Mulisa yisobanura

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...