Ibyiyumviro by'umurundikazi wakundanaga na Katauti nyuma y'umwaka umwe yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyiyumviro by'umurundikazi wakundanaga na Katauti nyuma y'umwaka umwe yitabye Imana

Ibyiyumviro by'umurundikazi wakundanaga na Katauti nyuma y'umwaka umwe yitabye Imana

Jessica Asma umugore w’umurundikazi wahoze akundana na Katauti yongeye kugaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe rwamuhitanye ku munsi nk’uyu mu mwaka ushize.

Kuwa 15 Ugushyingo 2017 nibwo Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports,  yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Ni inkuru mbi yababaje benshi yababaje abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange, abo mu muryango n’abari inshuti ze by’umwihariko umunyarwandakazi witwa  Uwayezu Jacky n’umurundikazi witwa Jessica Asma.

Uwayezu Jacky byamenyekanye ko yakundanaga na Katauti nyuma y’urupfu rwe,  naho Asma we byari bimaze iminsi mike bimenyekanye ko bari mu rukundo ruzira amakemwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Jessica Asma yunamiye nyakwigendra  Katauti, avuga ko umunsi nk’uyu umwaka ushize atari yorohewe na gato no kumva iyi nkuru mbi.

Yagize ati “ umunsi nk’uyu kuwa 15 Ugushyingo wari umunsi uremereye, sinabona uko mbisobanura.  Wujuje umwaka wigendeye, ukomeze kugira iruhuko ridashira.”

N’ubwo Katauti yasize afite abagore babiri bari bunze ubumwe, yari ataremeza uwo azasimbuza Irene Uwoya bari barabyaranye umwana umwe w’umuhungu, nyuma bakaza gutandukana, gusa Asma niwe yerekanaga ku mbuga nkoranyambaga.

Bakiri kumwe ubuzima bwari buryoshye 

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Allan
Rip katauti
Sponsored Content
Loading...