Umwaka urashize Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana, bimwe mu bitazibagirina ku bo bakinanye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umwaka urashize Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana, bimwe mu bitazibagirina ku bo bakinanye

Umwaka urashize Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana,  bimwe mu bitazibagirina ku bo bakinanye

Umwaka urashize Ndikumana Hamad Katauti wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi yitabye Imana, bamwe mu bo bakinanye bemeza ko byagorana kumwibagirwa bitewe n’uburyo yabanaga n’abantu kandi atarobanuye.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017 ni bwo inkuru y’incamugongo mu muryango mugari w’abakunzi ba siporo yamenyekanye ko Ndikumana Hamad Katauti  wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo, akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, akaba yari asigaye ari umutoza wungirije muri Rayon Sports yitabye Imana.

Nyuma y’umwaka umwe yitabye Imana, bamwe mu bahoze bakinana nawe babwiye Eachamps ko byagorana kwibagirwa uyu mugabo bitewe n’uburyo yabanga n’abantu, ubwitange yagira mu kibuga n’ibindi.

Thierry Hitimana ubu utoza ikipe ya Biashara yo mu gihugu cya Tanzania yakinanye na Katauti muri Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, avuga ko ibintu yibukira kuri Katatuti ari byinshi cyane ndetse atanabivuga ngo abivemo cyane ko basangiye ibi n'ibyiza gusa ngo ntazibagirwa ibihe banyuranyemo muri Rayon Sports iri mu bukene bagakomeza kuyikinira itabahemba

Yagize ati”Katauti yari inshuti yanjye ya hafi, mu ikipe y’igihugu twararanaga mu cyumba kimwe, twakinanye muri Rayon Sports yari umuntu mwiza rimwe na rimwe akarakara nawe urabizi uko umuntu ateye,… Ni byinshi mwibukiraho kuko icyo gihe twasangiye ubuzima tukiri bato, mbere y’uko ajya i Burayi ni byinshi njye nawe ni byinshi twasangiye.”

Yakomeje agira ati "Katauti yari umuntu wihangana cyane ndetse anafite umutima ukomeye, icyo gihe twakiniye Rayon Sports iri mu bihe byiza iza noneho kujya mu bihe bibi, nimvuga bibi wumve bibi koko nta buyobozi yari ifite byari bivuze ko ubwo nta mishahara yari ihari tutahembwaga, ariko akaturemamo agatima, akadutera imbaraga tugakomeza tugakina ni byinshi mwibukira, Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira.”

Ngo kwibagirwa Katatuti kuri thierry Hitimana ntibishoboka

Nshimiyimana Eric wahoze utoza ikipe ya AS Kigali yakinanye na Katauti mu ikipe y’igihugu avuga ko yari afite uburyo yihariye abanamo n’abandi kandi akagira ishyaka mu kibuga, ntave ku izima.

Yagize ati”Katauti yari azi kubana ntiwapfaga kubona hari umuntu bashwanye, iyo yagambiriraga ikintu yaruhukaga akigezeho. Ni byinshi mwibukiraho kuko twarabanye cyane mu kibuga mu ikipe y’igihugu, dushaka itike y’igikombe cy’Afurika ntabwo nakwibagirwa ubwitange bwe, ni byinshi sinabirondora ngo mbivemo ikingenzi ni uko ari muri njyewe kandi sinamwibagirwa kuko na nyuma yo kuva mu kibuga twakomeje kubana.”

Kuri iyi tariki kandi ya 15 Ugushyingo 2017 u Rwanda rwabuze undi mukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi Hategekimana Bonaventure Gangi nawe witabye Imana ku munsi umwe na Katauti 

Eric nshimiyimana yemeza katatuti ari muri we

Abouba Sibomana wakinanye nawe nyuma y’uko yari agarutse avuye ku mugabane w’u Burayi avuga ko yamwigishije byinshi byanamufashije kubaka urugendo rwe rwa  ruhago aho yemeza ko kimwe mu byaranze Katauti ari uko atemeraga gutsindwa.

Ndikumana Hamad Katauti yavutse tariki 5 Ukwakira 1978 yitaba Imana tariki ya 15 Nzeri 2017,  akaba yari afite umwana w’umuhungu. Uretse kuba yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi akanayibera kapiteni, Katauti yakiniye amakipe atandukanye harimo Rayon Sports ba Espoir zo mu Rwanda, amakipe yo ku mugabane w’u Burayi arimo RSC Anderlecht,KV Turnhout, KV Mechelen, KAA Gent yo mu Bubiligi, APOP Kinyras Peyias FC, Nea Salamina, Anorthosis Famagusta FC, AC Omonia na AEL Limassol yo muri  Cyprus.

Yabaye kapiteni w'Amavubi igihe kinini

Ubwo yari agarutse muri Rayon Sports avuye i Burayi, aha yari ahanganiye umupira na Lionel Saint-Preux wakiranga  APR FC

Tags

15/Nov/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Ntwarieric2015@gmail.com
il etait fort ,courageux et agressif . yakundaga insinzi , yakundaga akazi . njye muzi nk umutoza gusa yarazi kubana kdi yajyaga inama nziza. Imana imwagurire imva ye kdi ishyiremo urumuri. ameena
Sponsored Content
Loading...