Khalfan yavuze ko azashyirwa yicaranye ku meza na Perezida Kagame | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Khalfan yavuze ko azashyirwa yicaranye ku meza na Perezida Kagame

Khalfan yavuze ko azashyirwa yicaranye  ku meza na Perezida Kagame

Umuraperi Khalfan avuga ko afite inzozi zo kuzahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bakaganira bihagije, biturutse ku gikorwa cy’indashyikirwa azaba yakoze.

Khalfan ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu Rwanda. Ni umwe mu baserukiye injyana ya Hip Hop mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stari ya 8.

Muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo yise Power yafatanyije na Bruce Melody. Yakozwe na Iyzo Pro muri Country Records.

Muri iyi ndirimbo Khalfan yumvikanisha ibyufuzo bye, n’ibyo yakora mu gihe yaba afite ubushobozi (power).

Mu gitero cya mbere aravuga ngo “Iyo nza kugira ubushobozi, sinari gutuma Ghadaffi atumvamo, ngo agende, iyo nza kugira ubushobozi naru guha pass Gatete agatsinda, tugashyira Amavubi mu gikombe cy’Isi...”

Uyu musore akomeza avuga ko umunsi azaba yagize ubushobozi, azakina Tenis na Perezida kagame, amaze gukabya inzozi ze.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Khalfan yatubwiye ko ibyo yaririmbye byamuturutse ku mutima, bitari ukuririmba gusa. Ngo afite inzozi zo kuzabonana na Perezida Kagame, bakaganira.

Yagize ati “ Yego tujya duhura, ariko numva mfite inyota yo kuzahura nawe hari impamvu, wenda nateye ishema igihugu, mfite igitekerezo naha igihugu cyangwa se ngiye no kumushimira, ariko akenshi numva nazahura nawe hari icyo nakoreye igihugu, ku buryo twahura akankora mu kiganza, ni ifoto nyine itazigera isibangana.”

Nk’uko Khalfan ari umunyamuziki, avuga ko ari gukorana imbaraga nyinshi kugira ngo azaheshe ishema igihugu ari naho binyuze.

Yagize ati “niba ndi kukubwira ko mfite indirimbo nyinshi muri studio, niba ntari kuryama ngo nsinzire ndi gukora, n’ubwo ndi gukorera igihugu.”

Ku byerekeye icyo yamusaba, ubwo baba bamaze guhura, avuga ko byaterwa n’amarangamutima y’ako kanya, gusa ngo yamushimira aho agejeje igihugu.

Yagize ati “ icyambere namushimira aho igihugu kigeze, buri munyarwanda aho ari hose afite agaciro, ubwo icyakurikiraho cyaza bitewe n’amarangamutima yanjye, ntabwo cyaba ari icyo nabitse mu bwonko.”

Khalfan afite indirimbo zirenga 10 ziri muri studio zizaba ziri kuri alubumu ye ya mbere azamurika mu mwaka utaha. Asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bo bitezweho kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(4)
arnaud
broo courage musaza
traxx
Courage rwoseee
Eric
Turakwemera peee'
Cyangwe
Turakwemera
Sponsored Content
Loading...