Sonia Rolland yatangaje icyatumye atandukana n'umugabo we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sonia Rolland yatangaje icyatumye atandukana n'umugabo we

Sonia Rolland yatangaje icyatumye atandukana n'umugabo we

Sonia Rolland Uwitonze, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we Jalil Lespert nyuma yo kubona atakimwitayeho na gato.

Sonia Rolland na Jalil Lespert bari bamaze imyaka 9 babana nk’umugabo n’umugore. Bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Khan.

Uyu yari umugabo wa kabiri Sonia Rolland ashatse nyuma Christopher Recancourt  nawe babyaranye umukobwa witwa Tess.

Hari hashize iminsi mike, bimenyekanye ko Sonia Rolland na Jalil batandukanye ariko intandaro y’isenyuka ry’urugo rwabo yari itaramenyekana.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa Paris Match, Sonia Rolland yavuze  yafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko umugabo we atamwitayeho.

Haba mu buryo bw’imbaraga z’umubiri no mu mutwe, Sonia Rolland yavuze ko yumvaga urukundo rwe na Jalil rwagenda rumuvuna ku buryo yagendaga ata ibiro umunsi ku munsi.

Yagize ati “ abantu bibazaga impamvu nananukaga. Nariryaga nkimara, nabyukaga mu buriri nkibaza ukuntu ntakaza imbaraga n’igihe cyanjye  ariko simbone inyiturano. Abagabo bose nahuye na bo usanga ahanini baba biturije ntibashake gushyiramo imbaraga.”

Kubura umubyeyi we (se) muri 2014, no kurwaza nyina, wagize ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko ni bimwe mu bihe bikomeye Sonia Rolland yari akeneyemo umugabo we, ariko ngo ntiyigeze amubona.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize, intekerezo amarangamutima yarandemereye cyane . Numvaga nta bufasha na buke mfite haba mu rugo rwanjye, abantu ku giti cyabo ndetse no mu kazi nkora.”

Nyuma y’icyumweru cyose ari Ibiza yitekerezaho, muri hoteli yari acumbitsemo, Sonia yasanze nta kindi cyemezo yafata kitari ukwibana.

Uyu mugore avuga ko mu buzima bwa wenyine areba kure, kuruta uko yari ameze akibana n’umugabo.

Ubu ngo agiye kwitonda, yongere asubize ubwenge ku gihe, arye, yishimishe yisanzuye, nta ntugunda.

Sonia na Jalil bemeranyije ko bazafatanya kurera umwana wabo Khan

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
joseph taban
koboko
Sponsored Content
Loading...