Uncle Austin, Senderi na Rukotana bazaririmba mu mikino ya Volley Ball izaba mu mpera z'iki cyumweru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uncle Austin, Senderi na Rukotana bazaririmba mu mikino ya Volley Ball izaba mu mpera z'iki cyumweru

Uncle Austin, Senderi na Rukotana bazaririmba mu mikino ya Volley Ball izaba mu mpera z'iki cyumweru

Abahanzi bakomeye mu njyana ya Afro Beat aribo Uncle Austin na Senderi International Hit bazasusurutsa abazareba imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volley Ball mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Ugishyingo 2018 hazakinwa umunsi wa kabiri wa shampiyona y’umukino wa Volley Ball.

Kuri uyu munsi imikino izabera i Ngoma izahuza IPRC Karongi  na IPRC Ngoma, UTB  VC na IPRC Karongi, na UTB VC na IPRC Ngoma.

I Kigali ho hazabera imikino izahuza  REG VC na APR VC  saa saba z'amanywa, APR VC na KIREHE VC   saa Cyenda z'amanywa, GISAGARA na REG VC saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Muri iyi mikino izabera i Kigali kuri Petit Stade i Remera, abafana ntibazicwa n’irungu kuko bazataramirwa n’abahanzi bakunzwe mu gihugu nka Senderi International Hit, Victor Rukotana ukunzwe mu ndirimbo yitwa Promise na Uncle Austin.

Gutumira abahanzi mu mikino itandukanye ya Volley Ball ni gahunda nshya igamije kongera umubare w’abafana bareba uyu mukino. Mu cyumweru gishize, Abahanzi nka Riderman, Charly na Nina, Senderi International Hit, nibo bari batumiwe. Kwinjira ni ubuntu.

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...