Tour du Rwanda 2019 izatwara agera kuri miliyoni 700 hakinwe ibirometero bisaga 900 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tour du Rwanda 2019 izatwara agera kuri miliyoni 700 hakinwe ibirometero bisaga 900

Tour du Rwanda 2019 izatwara agera kuri miliyoni 700 hakinwe ibirometero bisaga 900

Guhera tariki 24 Gashyantare kugeza 3 Werurwe ni bwo Tour du Rwanda yazamutse yavuye kuri 2.2 ikagera kuri 2.1 izaba ikinwa mu Rwanda aho biteganyijwe ko abasiganwa basiganwa ibirometero 959,1 ndetse bateganya ko rizatwara amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 700.

Iri siganwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 11 ubundi ryari kuri 2.2 ku nshuro rikaba rizaba rikinwa kuri 2.1, bivuze ko ryazamutse ryabaye mpuzamahanga rizanitabirwa n'amakipe akomeye yo ku isi akina nk'ayabigize umwuga.

Kuri uyu wa Kane ni bwo FERWACY yagaragaje inzira zizacamo iri siganwa ndetse banatangaza amakipe azitabira aho 16 yamaze kwemeza ko azitabira ndetse hakaba hasigaye imyanya ibiri.

Mu makipe azitabira Tour du Rwanda ya 2019 hazaba harimo n'amakipe abiri akinamo abanyarwanda babiri baheruka kwegukana iri siganwa ari yo Dimension Data for Qhubeka ya Mugisha Samuel wayegukanye umwaka ushize wa 2018 na Delko Marseille Provence ya Areruya Joseph ufite iya 2017.

Mu nzira zikoreshwa inzira ndende ni iya Rubavu werekeza Huye aho izaba ingana n'ibirometero 213,1.

Amakipe azitabira iri siganwa harimo 6 y'ibihugu ari yo; Team Rwanda, Equipe nationale del' Algeria, Equipe nationale du Cameroun, Kenya National Team, Eritrea National Team na Equipe nationale France U23.

Andi makipe azitabira arimo Astana(Kazakhstan), Direct Energie(France) Delko Marseille Provence(France) ikinamo umunyarwanda Areruya Joseph, Dimension Data for Qhubeka(South Africa) iyi nayo ikinamo umunyarwanda Mugisha Samuel, Team Nova Nordisk(Espagne), Pro Touch Team(South Africa), Nice Ethiopia pro team, Bai Sicasal Petro de Luanda(Angola), Interpro Stradalli Cycling(Japan), Benediction Continental Team(Rwanda).

Inzira izacamo

Agace ka 1: Kigali - Kigali 112,5 Km

Agace ka 2: Kigali - Huye 120,3Km

Agace ka 3: Huye - Rubavu 213,1Km

Agace ka 4: Rubavu - Karongi 103 Km

Agace ka 5: Karongi - Musanze 138,7Km

Agace ka 6: Musanze - Nyamata 120,5Km

Agace ka 7: Nyamata - Kigali 84,2Km

Agace ka 8: Kigali, Kanombe - Kigali, Stade Regional 66,8Km

Ubwo batangazaga iyi nzira n'amakipe azayitabira, perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa magare mu Rwanda, Bayingana Aimable yavuze ko bateganya ko hazakoreshwa amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 700.

15/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...