Patient Bizimana ageze he umushinga w'ubukwe yasabwe gukora na se bitarenze uyu mwaka? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Patient Bizimana ageze he umushinga w'ubukwe yasabwe gukora na se bitarenze uyu mwaka?

Patient Bizimana ageze he umushinga w'ubukwe yasabwe gukora na se bitarenze uyu mwaka?

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, avuga ko atitaye ku gututu cy’abantu bamusaba gukora ubukwe, ko ahubwo ategereje ijwi ry’Imana.

Ku munsi mukuru wa pasika wa 2018, ubwo Patient Bizimana yakoraga igitaramo ngaruka mwaka cya Easter Celebration, se umubyara  yaramushimiye, amuka inka ariko amusaba ko yayiheraho ashakwa inkwano, bitarenze uyu mwaka akaba yashinze urwe.

Yagize ati “ mu gitaramo cy’umwaka ushize, naguhaye inka none ubu uri konsa, ubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo azabe umusaruro. Uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient, ntabwo ari urwa Leonard. None rero, muri aka kanya  mu mwaka wa 2018, ndifuza ko nawe ugira urugo rwawe.”

Patient Bizimana kugeza utaratangaza ko afite umukunzi, iminsi yahawe n’umubyeyi we ngo abe yakozwe ubukwe, isigaye irabarirwa ku ntoki, ndetse bisa n’aho nta n’igiterekerezo afite.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, uyu muramyi yavuze ko ategereje igihe cy’Imana kurenza igitutu yashyirwaho ‘abantu.

Yagize ati “ igihe cy’Imana ni cyo ntegereje, kuko igihe cy’Imana, nicyo cyiza cyane, kurenze igitutu cy’abantu.”

Byigeze guhwihwiswa ko Patient Bizimana yaba akundana n’umukobwa wa Apotre Masasu, gusa uyu mukobwa yigeze kugaragaza ko umusore yabigizemo imbaraga nke, bigapfa.

16/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...