Ikaze ku bashaka gusumbira Miss Iradukunda Liliane n'ibisonga bye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikaze ku bashaka gusumbira Miss Iradukunda Liliane n'ibisonga bye

Ikaze ku bashaka gusumbira Miss Iradukunda Liliane n'ibisonga bye

Rwanda Inspiration Back Up itegura irishunwa rya Nyampinga w’u Rwanda, yatangaje ko guhera kuwa 23 Ugushyingo 2018, abakobwa babyifuza kandi bujuje ibisabwa bashobora gutangira kwiyandikisha mu bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Ku nshuro ya 8 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagiye gutoranywa Nyampinga w’u Rwanda, umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubwenge n’umuco.

Abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, basohoye itangazo rihamagarira abakobwa bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa gutangira kwiyandikisha guhera kuwa 23 Ugushyingo 2018 binyuze ku rubuga rwabo rwa interineti.

Bimwe mu bigenderwaho harimo kuba ushaka guhatana ari umunyarwandakazi, ufite hagati y’imyaka 18 na 24, yararangije byibuze amashuri yisumbuye, azi kuvuga neza Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi rumwe mu zemewe mu Rwanda (icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili), kuba afite byibuze uburebure bwa cm 170 kuzamura.

Umukobwa wabyaya ntiyemerewe guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda kandi n’uwatowe ntiyemerewe gukora ubukwe mu gihe agifite inshingano.

Umukobwa  uzatorwa aza asimbuye Miss Iradukunda Liliane kuri ubu uri mu Bushinwa mu irushanwa rya Miss World 2018. Uyu nawe yaje akurikira Iradukunda Elsa, Mutesi Jolly, Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe, Mutesi Aurore Kayibanda na Bahati Grace.

Mu gihe iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda rimaze, ryagaragaje ko ryagiriye akamaro abakobwa baryitabira n’umuryango nyarwanda muri rusange binyuze mu bukangurambaga butandukanye bakora.

Kugeza ubu Miss Rwanda ahembwa imodoka nshya, umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi, n’ibindi bitandukanye bimufasha kuzuza inshingano ze neza.

20/Nov/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...