Sitade Amahoro yaba itazongera kwakira imikino mpuzamahanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sitade Amahoro yaba itazongera kwakira imikino mpuzamahanga

Sitade Amahoro yaba itazongera kwakira imikino mpuzamahanga

Tariki ya 28 Uguhyingo ni bwo ikipe ya APR FC izakira Club Africain mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze mu mikino nyafurika ya CAF Champions League ikaba izakirira uyu mukino i Nyamirambo aho kuba kuri Stade Amahoro nk’uko byari bimenyerewe bitewe n’uko iki kibuga ngo kitazongera kwakira imikino mpuzamahanga.

Byari bimenyerewe ko ikipe ya APR FC imikino nyafurika yose ikinnye iyakirira kuri Satde Amahoro, gusa bitandukanye n’indi myaka yabanje uyu mwaka nta bwo ariho izakinira kuko iki kibuga kitazakira umukino n’umwe kuko ngo amategeko mashya ya CAF akigonga.

Nk’uko tubikesha umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver avuga ko amategeko mashya ya CAF atemerera iki kibuga kwakira imikino mpuzamahanga kuko abantu baba bicaye mu mwanya y’icyubahiro bataba bareba mu kibuga neza.

Yagize ati” Umukino uzaba tariki 28 kuwa Gatatu kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15:30’. Amategeko mashya ya Caf nta bwo yemera gukinira kuri Stade Amahoro imikino mpuzamahanga kubera ko ngo abicaye mu myanya y’icyubahiro batareba neza umukino.”

APR FC ikaba igiye kwakira uyu mukino nyuma y’uko uwari umutoza mukuru wayo, Ljubomir Petrovic ahagaritse akazi ko gutoza burundu bitewe n’indwara y’umutima.

Iyi kipe ikaba yanamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino aho muri VVIP ari 20000frw, muri VIP 10000frw, ahatwikiriye hakaba 5000frrw naho ahasigaye hose hakaba 2000frw.

Ibi bibaye kandi mu gihe mu minsi yashize Minisiteri y'umuco na siporo yatangaje ko iyi Stade igiye kuvugururwa mu gihe cya vuba ndetse isaba na federasiyo zakoreragamo kwimuka zigashaka ahandi zikorera.

Ngo abantu baba bicaye mu myanya y'icyubahira ntibaba bareba umupira neza

20/Nov/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Nouru jean de dieu
oya nibyo kuko nkigihugu kiriguterimbere ntitwakagobye kwakirira abashitsi mukibuga gisa kuriya.rnmurakoze.rnImana ibidufashemwo...Amen
Sponsored Content
Loading...