Kigali: Umunya-Senegal Hadi Mbaye yahembwe na Phanes Group nk'ufite umushinga mwiza wo kubyaza umusaruro ingufu zikomoka ku zuba | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kigali: Umunya-Senegal Hadi Mbaye yahembwe na Phanes Group nk'ufite umushinga mwiza wo kubyaza umusaruro ingufu zikomoka ku zuba

Kigali: Umunya-Senegal Hadi Mbaye yahembwe na Phanes Group nk'ufite umushinga mwiza wo kubyaza umusaruro ingufu zikomoka ku zuba

Umunyasenegal Mbaye Hadi n’umushinga we Gossas Solar Farm wa Mega watt 30, yatsindiye irushanwa ry’ Ikigo cya Phanes Group gitanga ingufu zikomoka ku zuba ryitwa Solar Incubator  ryabaye ku nshuro ya kabiri.

Phanes Group  ifite icyicaro i Dubai yatangaje ko Mbaye ari we watsinze mu nama yiga ku guteza imbere ingufu zikomoka ku zuba (Unlocking Solar Capital Conference) yabereye i Kigali .

Abantu batatu ba mbere bari bafite imishinga yahize iyindi, bayimurikiye akanama nkempurampaka kari kagizwe n’abahanga mu bijyanye n’ingufu zikomoka ku zuba barimo aba ACREEE, Hogan Vovells, Phanes Group, RINA na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (ADB)

Andrea Haupts ushinzwe ibikorwa muri Phanes Group, yavuze ko iri rushanwa rya Solar Incubator rya kabiri ryaberetse ko muri Afurika hari abantu benshi bafite ibitekerezo bishobora kuzana impinduka ku baturage, ari nayo mpamvu biyemeje gukomeza.

Hadi Mbaye na Phanes Group bazakorana bya hafi mu gutera inkunga umushinga we. Azahabwa kandi amahugurwa i Dubai aho azaba akorana n’impuguke za Phanes n’abandi bafatanyabikora b’iki gikorwa kugira ngo umushinga we uzatange umusaruro.

Muri iki gihe Mbaye Hadj azabona amahugurwa mu buryo bwa tekiniki no mu bucuruzi afashijwe n’impuguke mu gutera inkunga imishinga,  guteza imbere imishinga no kuyishyira mu bikorwa, amategeko, kandi akazakomeza kwitabwaho mu agirwa inama.

Haupt kandi yavuze ko bizeye ko umushinga wa Mbaye Hadj uzajya mu bikorwa  bitewe n’ubumenyi n’umuhate yagaragaje.

Insanganyamatsiko ya Solar Incubator iragira iti “umushinga wawe, ubunaribonye bwacu, ku bw’ejo hazaza harambye.”  Intego y’iri rushanwa ni gutunga ubumenyi bwa tekiniki no mu bucuruzi ku mishinga yo kubyaza umusaruro ingufu zikomoka ku zuba itanga icyizere mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara  no gufasha ba rwiyemezamirimo kurenga imbogamizi zishobora kubangamira, umusaruro ukomoka ku zuba.

21/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...