Uwase yongeye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza ku rwego rw'Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwase yongeye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza ku rwego rw'Isi

Uwase yongeye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza ku rwego rw'Isi

Uwase Clemtine niwe watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 aho yasimbuye Munyaneza Djazira wambuye wambuwe uburenganzira bwo kuryitabira kubera imyitwarire mibi.

Abashinzwe gutoranya umukobwa uhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational baherutse guhagarika Munyaneza Djazira wari waratoranyijwe bitewe n’imyitwarire mibi, irimo no gushyira amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma ya Djazira byari bizwi ko u Rwanda rutazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10, gusa bitunguranye Uwase Clementine uzwi nka Tina, niwe wahawe ububasha bwo guserukira u Rwanda.

Uyu mukobwa usanzwe uba muri Poland aho iri rushanwa riri kubera yasanze abandi mu mwiherero kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2018.

Si ubwa mbere Tina ahagarariye u Rwanda dore ko yitabiriye irushanwa ry’abanyamideli rya Top Model Africa 2016, akanatoranywa mu baserukiye Afurika muri Miss World Next Top Model 2017 ryabereye muri Lebanon.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwari rwahagarariwe na Ingabire Habibah, wamenyekanye ubwo yatukaga umwe mu bari bagize akanama nkempurampaka ka Miss Rwanda 2018, utari wamwemereye ko akomeza mu kindi cyiciro. Abandi baryitabiriye barimo ababaye ba Nyampinga w'u Rwanda Kayibanda Mutesi Aurore na Akiwacu Colombe, Gisa Sonia, Umwali Neema, na Dr Uwamahoro Yvonne wagiyeyo bwa mbere. 

Umuhango wo gutanga ikamba kuri Miss Supranational 2018, uzaba kuwa 07 Ukuboza. Kugeza ku rutonde rw'amanota atangwa n'iri rushanwa u Rwanda ruri ku mwanya wa 53 n'amanota 2,1.

Uwase ubwo yari muri Miss World Next Top Model 2017

23/Nov/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...