Safi yashyize hanze indirimbo yakoranye na Harmonize | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi yashyize hanze indirimbo yakoranye na Harmonize

Safi yashyize hanze indirimbo yakoranye na Harmonize

Umuhanzi Safi Madiba yashyize hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Harmonize yari imaze amezi 9 yararangiye.

Iyi ndirimbo ya Safi Madiba na Harmonize yitwa One Ina Million, ni indirimbo y’urukundo aho umusore abataka umukobwa amubwira ko ari umwe rukumbi yahisemo mu barenga miliyoni.

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Made Beat n’amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Yakozwe mu kwezi kwa gatatu ubwo Harmonize yari yaje mu byo kumurika ku mugaragaro inzu ya The Mane isanzwe ifasha Safi. Isohotse nyuma y’indi Harmonize yakoranye na Marina yitwa Love You.

Ina Million ni indirimbo ya kabiri Safi akoranye n’umuhanzi wo muri Wasafi nyuma ya Fine yakoranye na Rayvanny, yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Iyi ni indirimbo ya 8 Safi Madiba amaze gushyira hanze nyuma yo kuva mu itsnda rya Urban Boys, yavuyemo mu mpera z’umwaka ushize. Izi ndirimbo zose zizajya kuri alubumu yise ‘Back To life’ izajya hanze mu mwaka utaha.

Umva Ina Million hano

23/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
cyizere w'ibugesera
komerez'aho pap
cyizere
mukomereze aho abasa
safi madimba na harmonize
lne million
alpha ug
kbx
charles
ko mbona safi atagiye gutera imbere nakomereze aho kbx!
aeajgj
nibyiz
Franck
Nyamara njye mbona madiba azaba madiba kko.
Sponsored Content
Loading...