Ama G The Black yasobanuye iby'indirimbo ye byavuzwe ko yibasira Bruce Melody | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ama G The Black yasobanuye iby'indirimbo ye byavuzwe ko yibasira Bruce Melody

Ama G The Black yasobanuye iby'indirimbo ye byavuzwe ko yibasira Bruce Melody

Umuraperi Ama G The Black yashyize hanze indirimbo yise Mayor, irimo amagambo yatumye hari abavuga ko yaba ari kwibasira Bruce Melody, gusa nyir’iyi ndirimbo yabiteye utwasi avuga  ubutumwa burimo.

Mayor ni indirimbo nshya ya Ama G The Black yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Mu cyumweru gishize yari yashyize hanze agace gato k’iyi ndirimbo, kumvikanagambo amagambo yatumye benshi bakeka ko yaba ari kwibasira Bruce Melody.

Muri ako gace agira ati “ Kinyusi, Binyusi , Binyusi! Urabizi narakuzanye, nshatse nanagusubizayo, niko mbayeho singusabiriza, ntuntunze, nta n’icyo wantwara,...”

Mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho magufi Ama G The Black yari yashyize ku rubuga rwa Instagram hari benshi bashimangiraga ko nta wundi muntu ari kuvuga utari Bruce Melody, dore ari mu bamufashije kumuzamura muri muzika, kandi muri iyi minsi bakaba baterabana neza. Bamwe banemezaga ko Binyusi bifite isano n’izina Bruce. Aya mashusho Ama G The Black yaje kuyasiba.

Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo amwe mu magambo asa n’aho yibasira bamwe mu baraperi mu Rwanda, ababwira ko ari we Mayor mu njyana ya Hip Hop. Gusa mu kiganiro yagiranye na Eachamps yagize ati “muri Hip Hop niko tumeze, uba wigereranya n’abandi, uvuga uti se ko mbona ndi Mayor Njyenyine mwebwe bimeze bite? Nta rundi rwango, nta rindi shyari nta matiku arimo.”

Impamvu yo kwiyita Mayor, ngo ni uko muri uyu mwaka wa 2018 hari imihigo yari yarihaye akaba yarayigezeho ndetse akanarenza, ku bwe akumva yarahiguye imihigo nk’uko bigenda ku bayobozi b’uturere.

Nari nahize gukora indirimbo zigera mu 8 n’amashusho 5. Mfite indirimbo zifite amashusho zirimo Umurokore, Birancanga, Umuntu, Nturi Njye, Mayor, kandi mfite n’indi yitwa Ku Bunani narangije gufatira amashusho. Urumva ko umuhigo wiyongereye, rero naravuze nti reka nkore indirimbo yanjye yitwa Mayor imihigo nayigezeho.”

Avuga ku magambo yatumye benshi batekereza ko yaba ari kwibasira Bruce Melody, Ama G The Black yavuze ko abantu babifashe uko bitari kuko ibinyusi yavugaga ari inkweto yambaraga ubwo yahiguraga imihigo none ubu zikaba zishaje.

Yagize ati “Niba mvuze ngo kinyusi, binyusi; ibinyusi ni inkweto zashaje. Imihigo yose nari nahize nayikoraga ngenda amajoro, rimwe na rimwe ngenda n’inkweto zigera aho ziba ibinyusi. Ndazibwira nti ‘wabinyusi we dore mpiguye imiho yanjye, nshatse nagusubizayo, kuko urabizi ni njye wakuzanye dutangira guhiga ibi bintu.”

Umva Mayor ya Ama G The Black 

23/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
nizeyimana joseph
nibakomwze batugire munganzo yibinyusi kbx hhhhhhhhhhh
Nteziryayo Bertin
The black aba atubeshy gusa rnNagabanye amatiku kko melody niniga kand ibikorw birivugira
Sponsored Content
Loading...