Rutahizamu wa Saint Etienne yo mu Bufaransa yemeye gukinira Amavubi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rutahizamu wa Saint Etienne yo mu Bufaransa yemeye gukinira Amavubi

Rutahizamu wa Saint Etienne yo mu Bufaransa yemeye gukinira Amavubi

Rutahuzamu w’ikipe ya Saint Etienne yo mu Bufaransa, Kevin Monnet-Paquet yavuze ko nyuma y’igihe kirekire yumva yifuza kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi, igihugu nyina umubyara akomokamo.

Kevin Monnet-Paquet yavukiye mu Bufaransa se we akaba ari umufaransa naho nyina we umubyara akaba umunyarwandakazi.

Aganira RMC Sports mbere yo guhura na Lyon muri shampiyona, uyu mukinnyi w’imyaka 30 yavuze  ko yumva yifuza kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda maze akaba yanagaruka mu Rwanda igihugu aherukamo akiri umwana.

Yagize ati”byari igihe kirekire kuva nifuza gusubirayo, natangiye kubitekerezaho. Mbere barampamagaye ntabwo byakunze kuko buri gihe nta wo byabaga biteguye neza, ariko kuki ubu bitakunda? Mbere y’uko nsoza gukina umupira kuki ntasubira mu Rwanda aho nabaye nkiri umwana.”

Yakomeje avuga ko yibuka mu Rwanda yabaye mbere yo kujya muri Togo dore ko anivugira ko atangira gukina umupira bwa mbere yari muri Afurika.

Yagize ati”ndibuka ko ntangira gukina umupira bwa mbere nari muri Afurika, nabaye muri Afurika nkiri umwana, natangiye no kureba umupira kuri teveleviziyo mu gikombe cy’Afurika cyo mu 1996. Mu Rwanda niho mama avuka, twagiyeyo mbere y’intambara (Jenoside yakorewe Abatutsi), twahise tujya muri Togo tumarayo imyaka 2 duhita tugaruka mu Bufaransa.”

Monnet-Paquet akaba avuga ko abona ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kuba yaza gukinira u Rwanda ndetse hakanarebwa niba hari icyakorwa bagateza umupira w’amaguru imbere mu Rwanda.

Yagize ati”Ndakeka ari cyo gihe cyiza cyo kuba naza gukinira u Rwanda, tukanareba niba hari icyo twakora kugira duteze imbere umupira w’amaguru, ndatekereza nzasubirayo mbere y’uko nsezera ruhago.”

Kevin Monnet-Paquet  akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 18 na 19 ndetse ndetse ahamagarwa inshuro zigeze kuri 7 mu ikipe nkuru  ariko akaba ataragize amahirwe na make yo kuyikinira.

Kevin ubu ufite imyaka 30 ni kenshi yagiye yufuzwa n’u Rwanda ko yarukinira ariko ntibikunde bitewe n’uko yari yizeye ko azakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Kevin Monnet-Paquet yakiniye amakipe atandukanye hariya mu gihugu cy’u Bufaransa arimo Lens, Lirient ubu akaba ari muri saint Etienne.

Keven Monnet-Paquet(22) yafashe umwanzuro wo gukinira u Rwanda

Ni rutahizamu uhagaze neza

23/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(9)
D.yunusu
okkkk!!! ikaz muvandimwe ntago yabura icyo ageza kugihugu cye nubundi ntakip dufite
Aise souvede
Congratulation to you
Aise souvede
Congratulation to you
Aise souvede
Congratulation to you
Jean pierre
Nisawa da kumbe amavubi yakwisubirako
Alfa
Nunze mu rya Chaste ku myaka 30 urasaba gukinira igihugu cyawe? Ubwo uzasoza career ryari si ejo mu gitondo? Nta ribi vayo ugerageze mieux vaut tard que jamais dit_on.
Sande chaste
Hahaaaaaaa!abonye birimo bimurangirana none ngo arashaka kuza gukinira u Rwanda ,kugira ngo yiyuzurize CV yiwee!gusa ntawamubuza kuza bazamuhamagare kuri match ya Cote d'Ivoire
www
Twaba tugize #amahirwe nubwo twavuyemo
fabrice
Nibyagaciro pe turabyishimiye ahawe ikaze murwanda
Sponsored Content
Loading...