Uwase uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yavuze ku byo kuba abana n'umugabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwase uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yavuze ku byo kuba abana n'umugabo

Uwase uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yavuze ku byo kuba abana n'umugabo

Uwase Clementine uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yatangaje ko akiri ingaragu bitandukanye n’amakuru yavuzwe ko yaba yaragiye muri Poland ajyanywe n’umugabo.

Uwase Clementine Tina w’imyaka 24 niwe mukobwa watoranyijwe guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018 riri kubera muri Poland, ni nyuma y’aho Djazira Munyaneza akuwemo bitewe n’imyitwarire mibi.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu bitangazamakuru hasohotse inkuru ivuga ko uyu mukobwa  yaba yaragiye muri Poland ajyanywe ni umugabo ariko akabeshya ko agiye kwiga.

Mu kiganiro yagiranye na Eachamps Uwase Clementine yadutangarije ko ibyavuzwe ari ukumubeshyera ko ari umunyeshuri, atabana n’umugabo.

Yagize ati” Uko wabibonye nanjye niko nabibonye, sinzi impamvu yateye umunyamakuru kwandika biriya bintu kuko twaravuganye ndamuhakanira muha n’ibimenyetso by’aho mba, ko mba mu macumbi y’ikigo kandi mbana n’undi mukobwa wo muri Ukraine, kujya kuvuga biriya rero sinzi aho yabikuye rwose kandi yari afite ukuri sinumva impamvu yo kumbeshyera”.

N’ubwo avuga ko ibyamuvuzweho bitamushimishije, Uwase avuga ko atigeze acika intege, kandi ko azakora ibishoboka byose, kugira ngo u Rwanda aruheshe ishema.

Yagize ati “nagiye kuza hano mbizi ko hazavugwa byinshi ndagerageza kubyirengagiza nkore icyanzanye kandi ndiyumvamo ko nzamura ibendera ry’igihugu cyanjye.”

Uwase Clementine niwe mukobwa wa 8 uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational iri kuba ku nshuro ya 10. Yigeze kandi guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World Next Top Model 2017.

Shema Christian 

26/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Willison
koricyakujyanye mukobwamutornkuko nahowateribuye, ntiwabuzinyombyakuyomba.rnabobanyamagambo biheraho nabo ibyabobirazwi!!rniyumuntu akorikintu, agirangoboseninkae.rnNABANZEYITOKORE!
Gogo
Abanyamakuru batangaza ibihuha bazi neza ko babeshya baba bakwiye guhanwa.keep it up Tina
umulisa
Bareke bavuge nawe ukore
Sponsored Content
Loading...