Danny Nanone yavuze ikintu cyamugoye akigera mu ishuri ry'umuziki i Muhanga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Danny Nanone yavuze ikintu cyamugoye akigera mu ishuri ry'umuziki i Muhanga

Danny Nanone yavuze ikintu cyamugoye akigera mu ishuri ry'umuziki i Muhanga

Umuraperi  Danny Nanone  ugiye kumara umwaka yiga mu Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo riri mu karere ka Muhanga avuga ko akigerayo abenyeshuri bigana bamwishashaga bitewe n’uburyo yari asanzwe ari icyamamare, ku buryo we byamusabye kwicisha bugufi kugira ngo bumve ko ari mugenzi wabo.

Mu mwaka w’amashuri wa 2018, nibwo umuhanzi Danny Nanone yafashe icyemezo cyo gusubira ku ntebe y’ishuri, akajya kwiga mu Ishuri ry’umuziki rya Nyundo riri i Muhanga.

Abantu batari bake baratunguwe bitewe n’urwego rw’ubwamamare uyu musore yari agezeho,  batiyumvishaga uburyo bava mu buzima yari abayemo, akazi yakoraga, akemera gusubira mu buzima bwo mu mashuri yisumbuye.

Uyu musore yiga ibijyanye no gutunganya umuziki (Music Production), gucuranga piano no kuvuza ingoma za kizungu, kugorora ijwi (vocal skills) n’ubucuruzi bw’umuziki (musix business).

Danny Nanone yabwiye Eachamps ko yagiye kwiga gutunganya umuziki kugira ngo bizamufashe kunoza umuziki we, kuko mbere bamukoreraga indirimbo ariko nta ruhare runini yabigizemo  mu bijyanye na tekiniki.

Yagize ati “impamvu yatumye niga production cyane ni ukugira ngo nzajye nikorera ibintu byanjye nk’umuntu ubizi cyangwa se njye kureba undi ushibora kumfasha, ngende muha ibitekerezo nshaka ko akora, kuko mbere hari ubwo nabaga mfite igitekerezo cy’uko nshaka ko indirimbo yanjye imera, ariko nkabura uko mbibwira producer kuko ntabwo nari nzi amagambo nabimubwiramo.”

Kugeza ubu ibyo gutunganya indirimbo amaze kubimenyaho gusa ngo ibyinshi ni ibyo mu makayi, ashobora gukora indirimbo ariko agashaka uyinonosora, igisigaye ni ugukora imyitozo myinshi.

Yari afite gahunda yo kwiga umwaka umwe, gusa ngo yasanze utaba uhagije ku buryo yiyemeje kwiyongeza agakomeza akongera ubumenyi.

Kuba Danny yaragiye kwiga kandi yari amaze igihe kinini avuye ku ntebe y’ishuri, ngo ntibyamutonze cyane kuko yari yarabitekerejeho mbere, kandi yiteguye impinduka.

Kuba yari asanzwe ari icyamamare, akunzwe n’abatari bake, mu banyeshuri bigana, ngo hari abatarabashaga kwiyumvisha ko bakwicarana ku ntebe imwe, ku buryo byamusabye kwicisha bugufi, akabiyegereza, bakabonako ari mugenzi wabo

Yagize ati “ ntabwo byabaga byoroshye, uko bambonaga kuri televiziyo niko batekerezaga ko ari ko bambona ku ishuri , ariko rimwe na rimwe kugira ngo ubane n’abantu neza, bisaba ko ugomba kwisanisha nabo. Rero byabaye ngombwa ngo nshyira umupira hasi, binsaba n’ingufu nyinshi zo kubemeza ko ndi umunyeshuri nka bo, nkora ibishoboka byose kugira ngo banyiyumvemo, twiyumvanemo nk’abantu basanzwe, kuko wabonaga basa n’abitwararika, bumvako ntari umuntu nkabo cyane.”

Uko iminsi yagiye ishira, baramenyeranye, bakorera hamwe, Danny wafatwaga nk’umusitari ahinduka umunyeshuri usanzwe nk’abandi bose.

Yagarutse mu muziki...

Danny Nanone yagiye ku ishuri n’ubundi ibikorwa bye byamuzika bisa n’ibicumbagira.  Yagezeyo n’ubundi amaso ahanga ikayi, iby’umuziki abishyira ku ruhande n’ubwo yajyaga anyuzamo akitabira ibitaramo bitandukanye.

Kuri yashyize hanze indirimbo yise Addicted yakoranye na Knowless. Avuga ko yari yarabanje kwitonda, ngo arebe uburyo yafatanya umuziki n’amasomo, gusa kuri ubu yemeza ko bishoboka.

Yagize ati “iyo kikiri gishya kuri wowe uba utaramenya umurongo gikorerwamo, biba bigusaba ubushishozi, kugira ngo umenye inzira ugomba kubitwaramo. Nibyo nari ndimo nigaho muri uyu mwaka wose, ubu namaze kubibona, amasomo ashobora kugenda neza n’umuziki nkawukora.”

Danny Nanone avuga ko kuri ubu umuziki agiye kuwukora bya kunyamwuga kurusha mbere, ku buryo abakunzi be batazongera  gutinda kubona ibihangano bye nk’uko byari bimeze.

27/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...