Miss World 2018: Iradukunda Liliane ntiyaje mu bakobwa 20 bafite impano zihariye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss World 2018: Iradukunda Liliane ntiyaje mu bakobwa 20 bafite impano zihariye

Miss World 2018: Iradukunda Liliane ntiyaje mu bakobwa 20 bafite impano zihariye

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ntiyabashije kugaragara mu bakobwa 25 bafite impano zihariye mu irushanwa rya Miss World 2018. Uhagarariye Ubuyapani niwe wahize abandi.

Kuri uyu wa kabiri abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World, barushanijwe mu gace ko kwerekana impano zihariye. Benshi muri aba bakobwa berekanye impano yo kubyina no kuririmba.

Nyuma yo kwerekana impano, abagize akanama nkempurampaka bemeje ko uhagarariye Ubuyapani Kanako Date ari we wahize abandi bose mu kwerekana impano idasanzwe. Uyu mukobwa yerekanye  ubuhanga budasanzwe mu kuririmba indirimbi yitwa Vissi d’Arte yakoreshejwe mu mukino witwa Tosca wanditswe na Giacomo Puccino mu 1914. Uyu mukobwa yahise abona amahirwe yo kujya muri ¼ cy’iri rushanwa.

Mao Peirui Uhagarariye u Bushinwa bwakiriye iri rushanwa yabaye uwa kabiri, akurikirwa na Hana Begovic uhagarariye Canada. Agata Biernat ukomoka muri Poland yafashe umwanya wa kane mu gihe Larissa Ping Liew wo muri Malaysia yabaye uwa gatanu.

Umunyarwandakazi Iradukunda Liliane werekanye impano yo kubyina aherekejwe n'indirimbo ya Masamba Intore yitwa Kanjogera  ntabwo yabashije kugaragara muri 20 ba mbere bafite impano zihariye. Nta n’undi ukomoka ku mugabane w’Afurika urimo.

Dore urutonde rw'abakobwa 20 bafite impano zihariye

Bulgaria – Kalina Miteva
Canada – Hanna Begovic
China – Mao Peirui
Cook Islands – Reihana Koteka-Wiki
Czech Republic – Katěrina Kasanová
Guyana – Ambika Ramraj
Haiti – Stephie Morency
India – Anukreethy Vas
Indonesia – Alya Nurshabrina
Malaysia – Larissa Ping Liew
Nicaragua – Yoselin Reyes
Panama – Solaris Barba
Paraguay – Maquenna Gaiarín
Poland – Agata Biernat
Puerto Rico – Dayanara Martinez
Spain – Amaia Izar

Thailand – Nicolene Pichapa Limsnukan
Trinidad and Tobago – Ysabel Bisnath
United States – Marisa Butler

27/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Vigicha
Birababaj kbx rnNta nubwo byumvikana pee
Sponsored Content
Loading...