USA: Umuraperi w'umunyarwanda Jay Cube yashyize hanze indirimbo nyuma w'umwaka umwe yarahagaze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

USA: Umuraperi w'umunyarwanda Jay Cube yashyize hanze indirimbo nyuma w'umwaka umwe yarahagaze

USA: Umuraperi w'umunyarwanda  Jay Cube yashyize hanze indirimbo nyuma w'umwaka umwe yarahagaze

Umuraperi Jay Cube Yussuf nyuma y’igihe atigaragaza mu ruhando rwa muzika  yasohoye indirimbo yise Ba Maso avuga  ko ari imwe mu ndirimbo mu zigize alubumu ari gukoraho yise  Impamba Nzima..

Umuhanzi Jay Cube ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo yise Ba Maso, isaba abantu kubana neza na bagenzi babo, ikaba ari imwe mu ziri kuri alubumu ye ya mbere yise Impamba Nzima.

 Yadutangarije ko iyi alubumu izaba igizwe n’indirimbo 11 akaba ateganya kuzayisohora umwaka utaha wa 2019 muri Gashyantare.

 Iyi album irigukorwaho n’aba producers  basanzwe bazwi hano mu Rwanda nka Trackslayer, Davydenko, ndetse na Leonce beatz ari nawe wakoze ndirimbo ye nshya ‘Ba Maso’.

 Yay Cube yatangarije Eachamps.rw ko iyi alubumu agiye gusohora ari yo  ya mbere izaba igiye hanze nyuma y’imyaka  3 atangiye umuziki.  Asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda kumushyigikira nk’umuhanzi ukizamuka , kandi ko ashimishijwe no kongera kugaruka muri muzika nyuma y’igihe kingana n’umwaka nta ndirimbo asohora haba mu buryo bw’amashusho ndetse n’amajwi.

Umva Ba Maso unyuze hano hasi

Tags

28/Nov/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...