Divic ugiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa yavuze icyo azatsindisha abasore b'ibituza bahanganye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Divic ugiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa yavuze icyo azatsindisha abasore b'ibituza bahanganye

Divic ugiye guhagararira u Rwanda muri Mister Africa yavuze icyo azatsindisha abasore b'ibituza bahanganye

Niyirora avuga ko adatewe ubwoba n’ibituza by’abasore bagiye guhangana mu irushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Nigeria, kuko yizeye ko ibitekerezo byiza ari byo by’ibanze.

Kuwa 02 Ukuboza 2018 muri Nigeria hazatorwa Rudasumbwa w’Afurika mu irushanwa rya Mister Africa International. Kuri ubu abasore bamwe bamaze kugera ahabera irushanwa.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Divic Niyirora wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, akaba ari nawe uzahagararira igihugu muri iri rushanwa, yatubwiye ko imyiteguro yose yarangiye  ndetse ko ashobora kugenda kuri uyu wa kane cyangwa kuwa gatanu.

Divic avuga ko afite icyizere ko azaba Rudasumbwa w’Afurika, agasimbura umunyarwanda Ntabanganyimana Jean De Dieu watsinze mu mwaka ushize. Kimwe mu byo ashingiraho ngo ukwigerira icyizere no kwerekana umushinga ufitiye Afurika akamaro kuruta uko yakwiringira ibituza n’ibizigira nk’uko bamwe babikeka.

Yagize ati “ abantu benshi bazi ko ari ukureba abantu bafite ibituza binini, ariko hariya ni ukugira icyizere, bareba mu mutwe wawe icyo hafasha Afurika n’igihugu cyawe muri rusange.”

Umushinga Divic yifuza kugeza kuri Afurika umunsi azaba yabaye Rudasumbwa w’Afurika, ngo ni uguteza imbere imideli ikorwa n’abanyafurika, ikamenyekana aho guhora abantu bumva ko baberwa ari uko bambaye ibyakozwe n’abo ku yindi migabane.

Yagize ati “ nshaka kumenyekanisha umuco w’abanyafurika ku Isi hose, biciye mu mideli, aho kugira ngo hamenyekane imideli yo hanze hakamenyekana iyo muri Afurika.”

Iri rushanwa rizitabirwa n’abasore bahagarariye ibihugu 16 bazatorwamo Rudasumbwa w’Afurika ku nshuro ya karindwi.

28/Nov/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
traxXx
Afite ibicece
Sponsored Content
Loading...