Uko indirimbo za Buravan zahuje abantu bakagera aho gukora ubukwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uko indirimbo za Buravan zahuje abantu bakagera aho gukora ubukwe

Uko indirimbo za Buravan zahuje abantu bakagera aho gukora ubukwe

Umuhanzi Yvan Buravan ugiye kumurika alubumu ye ya mbere yise The Love Lab avuga ko yishimira ko indirimbo ziyiriho zagiye uruhare mu kwimakaza urukundo mu bantu, ku buryo hari n’abiyemeje kubana ari zo zibahuje.

Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2018 umuhanzi Yvan Buravan arashyira hanze alubumu ye ya mbere iriho indirimbo 18 yakoze kuva muri 2015 ubwo yatangiraga umuziki. Iriho indirimbo 18 harimo 12 yakoze ku giti cye n’izindi 6 yakoranye n’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, Buravan n’ikipe iri kumufasha, batangaje ko imyiteguro imeze neza kandi iri kugera ku musozo, ku buryo umunsi uzagera byose byatunganye.

Izina ‘The Love Lab’ yarihisemo kuko indirimbo zose , ziriho ari iz’urukundo kandi zagiye uruhare mu kubaka urukundo hagati y’abantu batari bake. Urugero yatanze ngo hari abantu azi bakundanye, bakagera aho bakora ubukwe, bakabyara biturutse kuri izi ndirimbo.

Yagize ati “hari abantu benshi tuzi, bakundanye, bakora ubukwe turabutaha, barabyara ubu bafite abana bagize hafi imyaka 3.”

Uretse kuba hari abakundanye kubera indirimbo za Buravan, ngo hari abana benshi azi bangaga kuryama batazumvise, ku buryo yaje kubamenya bakaba inshuti ngo ubu ajya abasura.

‘The Love Lab’ iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe nka Bindimo, Urwo Ngukunda, Malaika, Oya, Garagaza, Si Belle aheruka gushyira hanze n’indi nyinshi. Muri inzi ndirimbi zose ngo iyamugoye cyane ni Garagaza yafatanyije n’umubyeyi kuko yabanje kubyanga.

Iki gitaramo cyizabera mu ihema rya Camp Kigali, kije gisanga ibyishimo uyu musore arimo, nyuma yo kweguka igihembo gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa cyitwa Prix Decouverte, gikubiyemo amadorali y’Amerika ibihumbi 10, gukora ibitaramo bizenguruka Afurika n’ikindi gikomeye azakorera i Paris. Azatangira kubikora muri Werurwe 2019.

Tags

29/Nov/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Tigre Egide
azamuke
Fabian
Urashoboye musore wacu, @#courage.
vava
hi bro turakwemera igaragaze kuhari...
Bonny
courage musore wanjye kd nukuri ngiye kurushinga kubera indirimbo yitwa @Garagaza
Emmy
Kora musor kd ukomez utere imbere
mugisha sam
11999
Sponsored Content
Loading...