Amahirwe araza ariko ntategereza: Miliyoni 20 zitegereje banyirazo muri Yora Kashi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amahirwe araza ariko ntategereza: Miliyoni 20 zitegereje banyirazo muri Yora Kashi

Amahirwe araza ariko ntategereza: Miliyoni 20 zitegereje banyirazo muri Yora Kashi

Kuva tariki 20/9/2018, Airtel-tigo yatangije Poromosiyo yitwa YORA KASHI, iha abakiriya bayo amahirwe yo gutsindira Miliyoni 1 buri munsi, Miliyoni 2 buri cyumweru ndetse no guhatanira igihembo nyamukuru cya Miliyoni 20. Umukiriya wa Airtel-tigo asabwa kohereza1 mu butumwa bugufi kuri 155, cyangwa se guhamagara 155.

Kugeza ubu iyi poromosiyo imaze iminsi 70 aho abanyamahirwe bakabakaba 175 bamaze gutsindira amafaranga muriY oraKashi. Mu gihe hasi gaye iminsi 20 ngo hamenyekane abanyamahirwe begukana ibihembo nyamukuru ari cyo MIliyoni 20, airtel-tigo irakangurira abantu gukomeza kwiyongerera amahirwe bohereza ubutumwa buguf icyangwa bahamagara 155 kenshi gashoboka.

Tubibutse ko kugira ngo ujye ku rutode rw’abahatanira Miliyoni 20, umufatabuguzi wa Airtel-Tigo agomba kuba afite byibuze amanota 40 bivuzeko aba yarakinnye inshuro zigeze kuri 40 kuva poromosiyo yatangira.

Ayo manota ushobora kuyakinira umuns iumwe cyangwa iminsi itandukanye.

Ushaka kureba amanota ufite ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa 4, naho kugira ngo ukine inshuro nyinsi icyarimwe, ukanda *155# ugahitamo uburyo bwa 2 ubundi ukandika inshuro ushaka gukinira bitewe n’amagaranga ufite muri telefoni yawe.

Gukina 1 bigusabakuba ufite amafaranga 150 FRW muri telefoni yawe maze ukayasubizwa  mu ma-Inite aho ubona Umunota 1 wo guhamagara ndetse na MB2 za Interineti.

“U Rwanda rurikwihuta mu iterambere,  niyo mpamvu natwe nk’ikigo cy’itumanaho gifite abakiriya benshi mu Rwanda dushaka gushyigikira iyo njyana tubagezaho ibikorwa naserivisi bihendutse harimo nka internet yacu yaciye agahigo mu kwihuta ndetse n’ibiciro biri has icyane.

Si ibyo gusa kandi kuko tuzanakomeza kuzana ubukangurambaga nk’ubu buhesha abanyamahirwe gutsindira ibihembo bitandukanye” Moses Abindabizemu ushinzweimenyekanishabikorwamuriairtel-tigo.

Abatsinze batoranywa mu buryobwa tombola imbona-nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda buri munsi guhera saa moya (saa 7:00) z’umugoroba maze amafaranga batsindiye airtel-tigo ikayabashyira mu gace ako ariko kose k’igihugu baba baherereyemo,

Twaganiriye na bambwe mu batsinze badusangiza ibyishimo byabo. Bwana Paul usanzwe ari umupasiteri na we ari mu batsinze yavuze ko amafaranga yatsindiye muri Yora Kashi yamufashije gukora ibintu byinshi.

Ati “Narabanje ntanga icyacumi, ubundi madamu yifuzaga kugura gaz yo gutekaho ndayigura, na bashije kwizigama azamfasha kohereza abana ku ishuri mu kwa mbere ndetse na nasangiyen’abandi bantu kukoh ari abo nahaye nka bitanu cyangwa icumi nabo ngo bajye kugaburira abana babo”.

Agnes Mukaruberwawo mu karereka Gisagara yayoye ibihumbi 375,000 akoresheje amafaranga 150 gusa.

Ati “Najyaga nibwira ko umuntu utombora ari uw’i Kigali gusa ko mu cyaro batajya bahagera ariko airtel ni abantu b’abagabo ntibajya babeshya. Nari mfite imishinga myinshi ariko naburiye igishoro ubungiye kubasha kuyikora. Ubund iamafaranga menshi natunze yari ibihumbi mirongoi ne.”

Niba utarakina, fata telefoni yawe ushyiremo ama-initeya 150Frw byibuze hanyuma wohereze1 mu butumwa bugufi ku 155 cyangwa uhamagare 155 udacikwan’ayamahirwe kuko abakinnye bose banganya amahirwe yo gutsinda.

29/Nov/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Lacky
Birasobanutse rwose
Sponsored Content
Loading...