Amafoto y'abasore b'intarumikwa bageze mu mwiherero wa Mister Africa International 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto y'abasore b'intarumikwa bageze mu mwiherero wa Mister Africa International 2018

Amafoto y'abasore b'intarumikwa bageze mu mwiherero wa Mister Africa International 2018

Abenshi mu basore bagomba guhatanira ikamba rya Rudasumbwa w’Afurika (Mister Africa International) bamaze kugera muri Nigeria ahari kubera irushanwa, mu gihe umunyarwanda Niyirora Divic akiri i Kigali.

Umwiherero w’irushanwa rya Mister Africa International 2018 umaze iminsi ine utangiye. Abasore bahagarariye ibihugu bitandukanye bagiye bahagera urusorongo, kugeza n’ubu hari abatarahagera barimo n’umunyarwanda Niyirora Divic.

Uyu musore aherutse gutangariza Eachamps ko agomba kujya muri Nigeria aho iri rushanwa riri kubera bitarenze kuri uyu wa gatanu.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, abenshi muri 20 bagomba kuryitabira bamaze kugera mu mwiherero, gusa nta gikorwa gikomeye kiraba ku buryo utaragerayo yaba yaracikanwe.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe, irushanwa rya mbere rirangira hamenyekanye umusore uberwa n’amafoto. Birashoboka ko iri Niyorora Divic adashobora kuryitabira dore ko riteganyijwe kuba i saa ine z’amanywa.

Irushanwa nyir’izina rizaba kuri iki cyumweru, tariki 02 Ukuboza 2018  aho hazamenyekana uzasimbura umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wambitswe ikamba mu mwaka ushize.

Abamaze kugera mu mwiherero bifotoje barata ibizigira byabo

Uhereye i bumoso uhagarariye Centre Africa, Mr Africa University, Mr Africa France n'uhagarariye Ghana 

30/Nov/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...