Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports banze gukora imyitozo

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kuba bahagritse imyitozo bitewe n’uko iyi kipe ibafitiye ibirarane by’amezi abiri batarishyurwa ni mu gihe bafite umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona na Kiyovu Sports ku munsi wo ku Cyumweru.

Tariki ya 2 Ukuboza 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports izasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019 uzabera ku kibuga cya Kigali i Nyamirambo.

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko iyi kipe yagombaga gukora imyitozo muri iki gitondo ku isaha ya saa 9:00’ mu Nzove yitegura uyu mukino ariko abakinnyi bakaba banze kuyikora bitewe n’uko bafitiwe ibirarane by’amezi abiri n’iyi kipe.

Umuntu uhora hafi y’iyi kipe ya Rayon Sports wahaye amakuru Eachamps ariko akaba atifuje ko amazina ye atangazwa yakomeje avuga ko nyuma y’uko abakinnyi banze gukora imyitozo muri iki gitondo  ubuyobozi n’umutoza bahise bayimurira saa 15:00 ‘ mu Nzove aho basanzwe bakorera imyitozo gusa ngo nta cyizere cy’uko na bwo baboneka kuko bavuze ko mu gihe batabonye amafaranga yabo batari bukore imyitozo ndetse ko binageze ku munsi w’umukino nawo bashobora kutawukina.

Ubundi ngo bahembwa buri tariki ya 20 za buri kwezi bakaba bishyuza Rayon Sports amafaranga y’ukwezi kwa 10 n’ukwa 11.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yemereye Eachamps ko ayo makuru ariyo ndetse ko we ubu yagiye no gufasha ababyeyi be mu bikorwa byabo bituma babona ibibatunga.

Tariki ya 20 Ukwakira 2018 Rayon Sports igiye gukina Etincelles umukino ufungura shampiyona ni bwo yari yahembye ukwezi kwa 9 ariko na bwo yahembye 13 abandi baza kuyahabwa nyuma.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko ntibyadukundira kubera ko ari perezida w’iyi kipe Paul Muvunyi n’umunyamabanga wayo Bernard King batitabaga telefoni.

30/Nov/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(16)
sibomana.joseph
umukinnyimushya.waReyoon
Franck
Ariko iyo mumaze iminsi mutavuga inkuru ziri negatif kuri gikundiro yacu ntanjana iboneka mumakuru yanyu?rnKonziyuko mutajya mubura amakuru ariko nkaba mbona namwe muri inyamibwa muri feck news...
nitwa Aline
arko mwijyize abantu bazi ubwejye mwayikora mutayikora turabiziko mutwiteguye kdi nago tubatinya ni nicyo biturebaho nagito muzaze dukine mutsinde cga tubatsinde mwishaka urwitwazo dii
Niyisengwa Genade
Abanyamakuru b' iki kinyamakuru turabiyamye. Ubuse bigeze bajya munzove cyangwa ntibagira ticket ibajyanayo imyitozo twayikoze kàndi neza. Bajye bavuga inkuru bafitiye gihamya kandi bavugishe impande bireba wapi kuvuga ngo batashatse ko amazina yabo atangazwa
Dismas 2 weeks ago
Umva bajye batuza rwose ntibagashake gucuruza inkuru ngo bashake izibinyoma kuri Rayon imyitozo yakozwe ibyo kugenda bagoreka ngo banze ko baba vuga amazina ibyo nibinyoma ,ubuse baratekerezako Abafana bamwe tutitabiriye imyitozo, Rayon yacu ahubwo nigumye yandike izina
Franck 2 weeks ago
Sinkuko x.
ntambarajeanbaptiste
hhhghhhhghhhhhhhhh mbega gasenyiwe uragayistepe ubwosekoko? ubayuwande murinzererezi kabisa
Shema
mwe muri aba haters ntakiza muvuga kbs, ubu mwabuz indi nkuru muvuga kuburyo mutaramira kuri Gikundiro yacu. Ark ntacyo izabagaburira mpaka.
Yaka
Ntaho bitaba sha. Bashake frw bahembe abo abosore batazatuma kiyovu incishamo Ijisho!!!!
NIYINYOBORA SELMAN
Nibashake no ku cyumweru ntibazakine rwose ndabashyigikiye
Genade
Mujye mukoravinkuru zuzuye ibyo byo kuvuga ngo batashatse ko amazina yabo atangazwa sibyo. Rayon ifite umuvugizi n' ubuyobizi better kubavugisha mugakura abantu murujijo.
Gentil
Rayon irabagaburira kbsa. Ubu nawe ubonye ibiryoo yayayaya.. ahaaaa gusa gusebye birahanirwaa
More Comments
Sponsored Content
Loading...