Knowless yasohoye indirimbo yise Urugero, ifite amashusho arimo ibyamamare | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless yasohoye indirimbo yise Urugero, ifite amashusho arimo ibyamamare

Knowless yasohoye indirimbo yise Urugero, ifite amashusho arimo ibyamamare

Umuhanzikazi Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yise Urugero ishimagiza umusore cyangwa umukobwa wakoze ubukwe, mu mashusho yayo akaba yarifashishije bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda.

Iyi ndirimbo urugero yatunganyijwe n’umugabo wa Knowless ari we Ishimwe Clement banayikorera  muri studio yabo ya Kina Music, amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Ni indirimbo yahimbiwe abakoze ubukwe. Mu butumwa burimo umuhanzakazi Knowless Butera aririmbira umuntu wakoze ubukwe (umusore cyangwa umukobwa) amushimira imyitwarire yamuranze, kandi ko ari ‘Urugero’ mu rugano no mu nshuti.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo umusore n’umukobwa bakoze ubukwe, baba bashimwa n’inshuti, abavandimwe n’ababyeyi. Hagaragaramo  abenshi mu basanzwe bazwi nka Might Popo uyobora Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo, muri aya mashusho akaba aba acuranga gitari, Langwida wo mu Ikinamico Urunana, Umunyamideli Kabano Franco, Ukina ari Muyobozi muri Seburikoko,  n’abandi.

Urugero ni indirimbo ya gatatu Knowless Butera ashyize hanze muri uyu mwaka, nyuma ya Darling yakoranye na Ben Pol wo muri Tanzaniya, na Yuda itaramara amezi abiri. Yakoranye kandi n’abandi bahanzi harimo Mbaye wowe yakoranye na Paccy Kizito, Inshallah yakoranye na Hope Irakoze na Pesa yafatanyije na Dream Boys.

Reba amashusho ya Urugero hano

30/Nov/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(6)
D'PABY
3 weeks ago
Eric navas
ndumva arumuti kbx
jeanne
byiza cyane
sammuel byiringiro
Komereza aho mama turagukunda cyane
niyimenya damour kenny
irasobanutse nakomerezaho kbs!
thierry
gd
Sponsored Content
Loading...