Umunyana Shanitah yabonye ibihembo bya mbere muri Miss University Africa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunyana Shanitah yabonye ibihembo bya mbere muri Miss University Africa

Umunyana Shanitah yabonye ibihembo bya mbere muri Miss University Africa

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018, yahawe ibihembo bitatu mbere y’uko haba umuhango wo kwambika ikamba uwa 2018.

Kuwa 14 Ugushyingo 2018 nibwo Umunyana Shanitah yavuye mu Rwanda yerekeza muri Nigeria ahari kubera irushanwa rya Miss University Africa 2018. Yagiyeyo asanga abandi bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Ibyumweru bibi birashize bari mu mwiherero muri Leta ya Imo, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018 nibwo hamenyekana uwambikwa ikamba n’ibisonga bye.

Mbere y’uko uyu muhango uba, habaye ubusabane no gusezeranaho ku bakobwa bahatanye. Muri ubu busabane nibwo Umunyana Shanitah yahawe ibihembo bitatu, birimo icy’uwashimwe n’abayobozi b’irushanwa (President’s Choice Award), igihembo cy’uwamuritse umushinga neza mu buryo bw’amashusho (Best Video Presantation Award) n’icyo uwahize abandi mu gukora ibikorwa rusange (Best Social Work Award).

Ibi bihembo Umunyana Shanitah yahawe, ni bimwe mu bishobora kwerekana ko byanze bikunze no mu irushanwa nyir’izina ashobora kwitwara neza.

30/Nov/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
niyonkuru,dawid
detv
Uwase hope
uraberewe mukobwa
Uwase hope
uraberewe mukobwa
Mutesi
Nuko mama! Nibura wowe ushobora kuduhoza amarira y'izindi ngirwabakobwa zihora zirukanka ngo zirajya kurushanwa. Amahirwe menshi kuri Shanitah
Sponsored Content
Loading...