Rutahizamu Raphael Da Silva w'umunya Brazil waguzwe na Rayon Sports yageze i Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rutahizamu Raphael Da Silva w'umunya Brazil waguzwe na Rayon Sports yageze i Kigali

Rutahizamu Raphael Da Silva w'umunya Brazil waguzwe na Rayon Sports yageze i Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ahagana mu mu saa kumi, ni bwo rutahizamu w'umunya Brazil, Jonathan Raphael Da Silva yasesekaraga ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe aho yakiriwe n'ubuyobozi ndetse n'abafana b'ikipe ya Rayon Sports aje gukinira.

Uyu mugabo aje nyuma y'iminsi ateregejwe cyane n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports ariko bitewe n'ibibazo birimo impapuro z'inzira atinda kugera mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko aba yarageze mu Rwanda tariki ya 24 Ugushyingo ariko uruhushya rw'inzira yari afite ntirwamwemereraga kumara igihe mu Rwanda biba ngombwa ko abanza gushaka urundi.

Aganira n'itangazamakuru ageze ku kibuga cy'indege yavuze ko Rayon Sports ayiziho byinshi kuko umuhagarariye yayimubwiyeho.

Ygaize ati"Rayon Sports ndayizi kuko umpagarariye(manager) yarayimbwiye, nanjye nagiye kuri murandasi ndeba amashusho yayo nsanga ni kipe nziza, ikina neza kandi ifite abafana benshi navuga ko gufata icyemezo cyo kuza muri Rayon SPorts bitangoye."

Uyu mukinnyi w'imyaka 27 bivugwa ko Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda akazajya ahembwa ibihumbi 3 by'amadorali ku kwezi.

01/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Franck
Wellcome our raphael
Sponsored Content
Loading...