AMAFOTO:Kwambikana impeta ku rubyiniro, imyambarire idasanzwe...bimwe mu byaranze imurikwa rya album ya Yvan Buravani | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO:Kwambikana impeta ku rubyiniro, imyambarire idasanzwe...bimwe mu byaranze imurikwa rya album ya Yvan Buravani

AMAFOTO:Kwambikana impeta ku rubyiniro, imyambarire idasanzwe...bimwe mu byaranze imurikwa rya album ya Yvan Buravani

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018, mu ihema ryo muri Camp Kigali umuhanzi Burabyo Yvan Buravani yashimnagiye ko ari umwami mu ndirimbo  z’urukundo mu Rwanda ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘The Love Lab’ ikitabirwa n’abantu benshi aho yanatunguye abantu akambika impeta umukobwa ku rubyiniro.

Cyari igitaramo cya mateka kuri uyu muhanzi uririmba indirimbo z’urukundo, abantu bakitabiriye ari benshi biganjemo igitsinda gore bamwe mu bazwiho ko bakunda indirimo z’uyu muhganzi.

Ibyicaro byaje kuba bike bamwe bahitamo kugikurikirana bahagaze maze basusurutswa na Yvan Buravani afatanyije n’abahanzi bari baje kumufasha kumurika iyi Album barimo Active, Uncle Austin na Charly na Nina mu gitaramo cyatangiye ku saa mbili zirengaho iminota mike.

Muri iki gitaramo cyari kitabiriwe na bantu benshi cyaranzwe na bimwe mu bitandukanye nk’imyambarire ya bamwe mu bakitabiriye n’ibindi.

Imyambarire idasanzwe

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo ari benshi ni gitsina gore akaba ari na bamwe batajya bahisha ko bakorwa ku mutima n’indirimbo za Yvan Buravani, bamwe bari bakitabiriye mu myambaro idasanzwe ndetse yanagiye utungura bamwe mu baje muri iki gitaramo.

Yvan Buravan yambitse impeta umukobwa ku rubyiniro

Mu ndirimbo nshya ziri kuri iyi alubumu hariho indirimbo y’urukundo aho aba avuga ati” uri uwange” ubwo yarimo aririmba iyi ndirimbo haje umukobwa ku rubyiniro aza asaganga Yvan Buravan aho yarimo aririmbira yambaye imyenda y’umweru.

 Akigera kuri Buravani haje n’undi muntu wari umeze nka pastieri maze abasaba kwambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo rudashira kandi bemeranyije kubana , abaraho bose bavugije induru ndetse benshi batashye baziko ari inkuru mpamo gusa sibyo byari umukino mu ndirimbo.

Guhezwa ku itangazamakuru

Ni gitaramo cyamamajwe cyane mu bitangazamakuru bitrandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyamabaga byanze bikunze hagombaga kuza itangazamakuru ryinshi rije kwitarira amakuru ngo hato ibihabera bitazaba inkuru mbarirano.

Hari harakozwe urutonde rw’ibitangazamakuru bigomba kwitabira iki gitaramo kugira ngo bazoroherezwe mu bijyanye no kwinjira, gusa bimwe mu bitangazamakuru byaje gutungurwa ku munota wa nyuma ubwo byangirwaga kwinjira kandi bari babwiwe ko bari ku rutonde maze bataha amara masa.

Gusa na bamwe mu binjiye batashye bijujuta kuko batigeze bahabwa uburenganzira bwo gufata amafoto na mashusho uko babyifuzaga.

Muri rusange igitaramo cya Buravan cyasize isura nziza mu banyamuziki ndetse n’abategura ibitaramo muri rusange, kibaye kimwe mu bitaramo byitabiriwe ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka.

Imyambarire ya Assinah wari witabiriye iki gitaramo imwe mu yatunguye abantu benshi

Buravani yambika impeta umukobwa ku rubyiniro

Yafatanyije na papa we kuririmba 'Garagaza' indirimbo baririmbanye

Hari huzuye cyane

Abandi byabaye ngombwa ko bahagarara

Yvan Buravani

SHEMA Christian / Eachamps.rw

02/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
jay-lee
kbx
hope
wou wou wou byaribyiz cyane komerezaho
Sponsored Content
Loading...