AMAFOTO: APR FC yageze muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na Club Africain | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: APR FC yageze muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na Club Africain

AMAFOTO: APR FC yageze muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na Club Africain

Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu gihugu cya Tunisia aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Club Africain mu mikino nyafuruka ya CAF Champions League, umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Urugendo rw’amasaha agera kuri 22, Kigali – Tunisia, ikipe ya APR FC yageze muri iki gihugu aho yakiriwe n’umunyamabanga wa Club Africain ndetse na Nshuti Innocent wahoze akinira iyi kipe ariko ubu akaba akinira ikipe ya Stade Tunisien yo muri iki gihugu.

APR FC yahagurutse mu Rwanda ku munsi wo kuwa Gatandatu saa 16:00’ aho yaciye Doha muri Qatar bakagerayo saa munani z’ijoro bakaharara, bahahaguruka saa 9:00’ z’ejo hashize  ku Cyumweru berekeza muri Tunisia aho bageze ku mugoroba wo ku Cyumweru aho bahise bajya gucumbika muri hoteli yitwa Sentido Hotel iri mu mugi wa Hammamete ni muri kirometero 80 uvuye ku kibuga cy’indege ndetse ikaba ituriye Stade Olympique de Rades izakira uyu mukino.

Jimmy Mulisa n’abasore nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune, bakaba barahagurutse mu Rwanda mu ruhago rwabo nta kintu kirimo kuko umukino ubanza amakipe yaombi yanganyije 0-0 bivuze ko ntacyo bazigamye ndetse nta n’umwenda bafite.

N’urugamba rutoroshye umutoza Jimmy Mulisa agomba kurwana rwo gusezerera iyi kipe kuko bimusaba gutsinda uyu mukino cyangwa kunganya kurimo ibitego mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa Kabiri saa 17:00’ ku isaha ngengamasaha ya GMT zikaba saa 19:00’ za hano mu Rwanda.

Abakinnyi ba APR FC ku kibuga c'indege

Muri bus berekeza kuri hoteli aho bagomba gucumbika

Kimenyi Yves umunyezamu wa mbere wa APR FC yari afite akanyamuneza

Nshuti Innoceny yari yake kwakira bagenzi bahoze bakinana, aha yari kumwe na Ntaribi Steven

Iyi hoteli ifite inyenyeri 5 niyo APR FC icumbitsemo

Iyi niyo Stade izakira uyu mukino ku munsi w'ejo

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
صيانة ايديال زانوسي بالبحي
صيانة ايديال زانوسي بالبحيرة اسهل رقم لافضل مركز خدمه في مصر كلها لصيانة غسالة وثلاجة ايديال زانوسي صيانة ايديال زانوسي بالبحيرةبيقدم عروض وخصومات مش ممكن تتفوت ومتستناش حد يعملك اللالي فقط بمجرد اتصالك بـ رقم خدمة عملاء زانوسي المختصر 01141252525 هتقدر تستفيد بعروض صيانة ايديال زانوسي خلال هذا الشهر وكمان ممكن تستفيد بخصم ممكن يوصل لـ 25% على جميع قطع لاغيار https://www.idealzanussiservice.com/blog/صيانة-ايديال-زانوسي-بالبحيرة/ والصيانة الشاملة ,وده لان صيانة ايديال زانوسي كل قطع الغيار عندها اصليه 100% مش تقليد وكمان عندنا اسطول من السيارات التي بتروح كل محافظات مصر
Musa dembele
APR FC oyeeeeee.........
Sponsored Content
Loading...