AMAFOTO: Igitaramo “Ngwino ku Gicumbi Iwacu” cyatanze indi sura Rubebe yashimishije abakitabiriye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Igitaramo “Ngwino ku Gicumbi Iwacu” cyatanze indi sura Rubebe yashimishije abakitabiriye

AMAFOTO: Igitaramo “Ngwino ku Gicumbi Iwacu” cyatanze indi sura Rubebe yashimishije abakitabiriye

Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza muri Kigali Culture Village ahazwi nko muri Camp Kigali habereye igitaramo nyarwanda ngaruka kwezi “Ngwino ku Gicumbi iwacu”  cyasojwe rumwe mu rubyiruko rwakitabiriye rutabishaka rukinyotewe no kumenya byinshi ku muco nyarwanda umusizi Rubebe yashimishije abakitabiriye.

Iki gitaramo cyari kiganjemo kwerekana imideri , imbyino gakondo, indirimbo n’ibisigo cyari kitabiriwe n’urubyiruko rwinshi ndetse n’abakuze.

Ni gitaramo cyatangiye saa 18:00’kiza gisozwa saa 22h zirengaho indi minota, abantu bari bakitabiriye bakaba banyuzwe n’ibyo babonye ndetse bishoboka ko icy’ukwezi gutaha kizitabirwa na benshi.

Rwihimba Celestin umuyobozi w’Isheja Group integura iki gitaramo yatangarije Eachamps ko iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi kigamije kwibutsa urubyiruko ko umuco ari ubudasa bw’abanyarwanda

Yagize ati” Intego yacu ni ugukundisha abantu cyane cyane urubyiruko umuco wacu ndetse no gufasha impano z’abahanzi gakondo, iki gitaramo kizajya kiba buri kwezi kandi ndizera ko abantu bazagenda babyumva bakabikunda bakaza ari benshi”.

Muri iki gitaramo kandi abakobwa n’abahungu berekana imideri biyerekanye ahanini mu myambaro igaragaza umuco w’Afurika  muri rusange.

Umusizi Bahati Inncocent uzwi nka Rubebe  nawe ari mubishimiwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo mu gisigo cye yise ‘Mwana wa mabukwe’ gusa ntiyasogongeje abantu ku gisigo cye kizwi na benshi ari cyo ‘Rubebe’ cyanamwitiriwe.

Itorero Inzora niryo ryasoje iki gitaramo mu ndirimbo gakondo ni torero risanzwe rizwi mur’izi ndirimbo, bishimwe cyane n’abari bitabiriye iki gitaramo kuko bagendaga basubiramo indirimbo zisanzwe zizwi.

Iki gitaramo kikaba cyabaga ku nshuro ya gatatu, biteganyijwe ko ikindi kizaba mu ntangiriro za Mutarama 2019.

Umusizi Rubebe yashimishije abari bitabiriye iki gitaramo

Akanyamuneza mu maso ya bari baje kwihera ijisho

Abenshi bitabiriye bari urubyiruko

 

SHEMA Christian / Eachamps.rw

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...