Master Coco utera umugeri uri hejuru y’ibiro 90 yizeye umudali mu irushanwa rigiye kubera muri Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Master Coco utera umugeri uri hejuru y’ibiro 90 yizeye umudali mu irushanwa rigiye kubera muri Kenya

Master Coco utera umugeri uri hejuru y’ibiro 90 yizeye umudali mu irushanwa rigiye kubera muri Kenya

Indwanyi 2 z’abanyarwanda Manzi Bosco na Kanani Fulgence mu mukino KickBox zirahaguruka mu Rwanda tariki ya 6 zerekeza muri Kenya mu mirwano ya Muay Thai Fight Night 3 aho bizeye gutahukana imidari.

Ni mirwano izaba tariki ya 8 Ukuboza 2018, abanyarwanda babiri basanzwe bakina umukino wa KickBox banabifitemo ubunararibonye nibo bazarwana muri iyi mirwano mpuzamhanga bafashijwe na kompanyi ifite gahunda yo kuzamura imikino njyarugamba yose ari yo M&M Mixed Martial Arts Ltd.

Manzi Bosco uzwi nka Master Coco uzaba uhanganye n’umunya Sudani Mohammed Al-Munir mu batarengeje ibiro 75, avuga ko azi neza ko uwo bazahangana akomeye ariko akaba yizeye umugeri we umpima ibiro 98.

Yagize ati”Uwo tuzarwana mufiteho amakuru, amenyereye imirwano, n’indwanyi ikina ifatana cyane kandi hariya bizaba ntabirimo, namaze kubona uko nzamutsinda kuko ndiyizeye ku migeri, umugeri wanjye umwe upima ibiro 98 nzayimuhata myinshi nizeye ko nzamutsinda.”

Ku ruhande rwa Kanani Fulgence uzwi nka Master Khan uzaba uhanganye n’umunya Kenya Achebi Martin mu batarengeje ibiro 65 nawe avuga ko n’ubwo abenshi bakunze kuvuga ko afite isura y’abana(babyface) ngo muri iriya mirwano niho azerekanira ko ashoboye.

U Rwanda ruzaba rugiye kwitabira iyi mirwano ku nshuro ya mbere biteganyijwe ruzahurirayo n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Kenya, Uganda, Sudani, Somalia… ndetse na Denmark yo ku mugabane w’u Burayi.

Manzi Bosco azaba ahanganye na Al- Munir mu batarengeje ibiro 75

Kanani we azaba ahanganye na Achebi mu batarengeje ibiro 65

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...