Agashya mu imurikwa ry’Alubumu ya MC Tino azafatanyamo n’abahanzi nka Bull Dogg, Urban Boys… | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Agashya mu imurikwa ry’Alubumu ya MC Tino azafatanyamo n’abahanzi nka Bull Dogg, Urban Boys…

Agashya mu imurikwa ry’Alubumu ya MC Tino azafatanyamo n’abahanzi nka Bull Dogg, Urban Boys…

Tariki ya 8 Ukuboza 2018 ni bwo umuhanzi MC Tino nyuma yo gutandukana n’itsinda rya TBB azamurika alubumu ye ya mbere afatanyije n’abahanzi nka Bull Dogg, Urban Boys, Charly na Nina, Dj Pius n’abandi aho umunyeshuri uzishyura akinjira muri iki gitaramo akagaragaza ko afite impano azahabwa umwanya akiyerekana akaba ari agashya Tino avuga azazana kuko ari ibintu bitamenyerewe.

Alubumu ya mbere ya MC Tino yayise Umurima ikaba izabera Wakanda Villa Kabeza aho kwinjira ari ibihumbi 5 na 3 ku banyeshuri bafite amakarita y’ishuri.

Muri iki gitaramo ‘Umurima Album Concert’, Tino avuga ko azaha umwanya n’abanzi benshi bakizamuka kugira ngo nabo bigaragaze.

Aganira na Eachamps yavuze ko impamvu yabyo ari uko yanyuze mu nzira itoroshye kugira ngo agere aho ageze ndetse anazi imvune aba bakizamuka barimo guhura nazo, bityo ko agomba kubafasha nabo akabaha umwanya.

Yagize ati” hari inzira itoroshye nanyuzemo kugira ngo ngere aho ngeze ubu ngubu, rero nzi uburyo bivunanye kugira ngo aba bana bagire aho bagera niyo mpamvu nabahisemo kugira ngo baze bamfashe kandi nabo bazamure amazina yabo ntabwo nakwibagirwa aho navuye.”

Tino akaba agiye kumurika alubumu ye nyuma y’umwaka avuye mu itsinda rya TBB yabarizwagamo.

Uretse abahanzi bakizamuka biteganyijwe ko uyu muhanzi azafashwa n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda nka Bull Dogg, Urban Boys, Charly na Nina, Dj Pius na Gabiro Guitar.

 

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...