FERWAFA ihagaritse Caleb imikino 4, ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports ahagarikwa umwaka wose | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FERWAFA ihagaritse Caleb imikino 4, ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports ahagarikwa umwaka wose

FERWAFA ihagaritse Caleb imikino 4, ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports ahagarikwa umwaka wose

Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA kamaze gufata umwanzuro wo guhagarika rutahizamu wa Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb imikino 4, ushinzwe ibikoresho by'iyi kipe(Kit Managaer) Dushimimana Claude kumara umwaka wose atagaragara mu bikorwa bya ruhago ndetse n'ikipe ya Sunrise kwakira umukino ukurikiyeho nta mufana n'umwe bitewe n'imyatwarire itari myiza aba bose bagaragaje ku mukino w'umunsi wa 3 wa shampiyona.

Hari ku mukino wabaye tariki ya 1 Ugushyingo 2018 ikipe ya Rayon Sports yari yasuyemo Sunrise i Nyagatare ndetse iza no kuyitsindirayo ibitego 2-1 hari ku mukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ubwo umukino wari ugiye kurangira umufana wa Sunrise yinjiye mu kibuga agenda agana aho Caleb yari ari maze imirwano iba itangiye ubwo barwana ndetse Caleb aza no kubiherebwa ikarita itukura.

Uku kurwana kwakuruye akavuyo maze n'ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports Dushimimana Claude yinjira mu kibuga ndetse agaragara mu mashusho arimo akubita uyu mufana afatanyije na Caleb.

Ibi byabaye tariki ya 1 Ugushyingo 2018 ariko akanama gashinzwe imyitarire mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA kari kataragira umwanzuro kabifataho.

Tariki ya 30 ni bwo akanama ka FERWAFA gashinzwe imyatwarire kafatiye Bimenyimana Bonfils Caleb, Dushimimana Claude ndetse n'ikipe ya Sunrise ibihano bagomba no guhita bakurikiza.

Kuri Caleb yahaniwe kuba yararwanye n'umufana akamuvuna umubiri(Lesions Corporelles) akaba azasiba imikino 4 ndetse akanishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 30.

Dushimimana Claude ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports(kit manager) we yahaniwe kwinjira mu kibuga nta ruhushya ndetse akanagaragara mu mashusho arwana n'umufana afatanyije na Caleb bakamuvuna(Lesions Corporelles) akaba yahagaritswe umwaka wose atagaragara mu bikorwa bya ruhago akanishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 50.

Ikipe ya Sunrise yo ikaba yahaniwe kutabasha kugenzura abafana bayo ikaba izakira umukino ukurikiyeho nta mufana n'umwe urangwa ku kibuga cyabo giherereye Nyagatare.

Bimenyimana akaba ahagaritswe imikino ine nyuma y'uko n'ubundi yari yaraye ahawe indi karita itukura ku mukino wa Kiyo Sports, iyi karita ikomeje kubarwa byaba bivuze ko Caleb azasiba imikino 5.

Imikino Caleb azasiba harimo umukino wa AS KIgali tariki ya 7 Ukuboza, umukino w'umunsi wa 8 Rayon Sports izasuramo APR FC ukaba uteganyijwe tariki ya 12 Ukuboza, umukino Rayon Sports izakira AS Muhanga mu mukino w'umunsi wa 9 tariki ya 15 Ukuboza, hakaza umukino w'umunsi wa 10 uzakinwa tariki ya 19 Ukuboza bagiye gusura Espoir. Mu gihe n'iyi karita yaba ibazwe n'umukino wa Police FC w'umunsi wa 11 ntiyawukina uzaba tariki 21 Ukuboza 2018.

Uyu murwano wa caleb n'uyu mufana niwo utumye bahanwa

Sunrise FC izakira umukino ukurikiyeho nta mufana n'umwe uei ku kibuga

Tags

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Fahd
Ferwafa yakoze akazi kose byaribimaze kundenga nGaho kuri As Kigali Bugesera Sunrise yewe USM Alger Gormahia
Sponsored Content
Loading...