She-Amavubi atsinzwe na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

She-Amavubi atsinzwe na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika

She-Amavubi atsinzwe na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 23 mu mupira w’amaguru itsinzwe na Cleveland Ambassadors 1-0 yaturutse muri Amerika hari mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Umuganda I Rubavu.

Wari umukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018 kuri Stade Umuganda maze igitego kimwe u Rwanda rwitsinze kiba aricyo gihesha Cleveland itsinzi.

Hari ku munota wa 28 ubwa rutahizamu wa Cleveland Nickolette Driesse yateraga umupira mu izamu ariko ukayobywa na ba myugariro b’u Rwanda ukagenda uyoboka mu rushundura.

Umukino waje kurangira nta y’indi kipe ibashije kubona igitego mu izamu ry’indi.

Aya makipe akaba azongera gukina tariki ya 8 Ukuboza 2018 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo ari na bwo Cleveland izasoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda.

Ikipe ya Cleveland iri mu Rwanda guhera ku munsi wo kuwa Gatanu tariki ya 30 Ugushyngo 2018 aho yaje mu Rwanda ku bufatanye na FERWAFA ndetse na ADPER muri gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru.

03/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...