AMAFOTO: Papy nyuma yo gutandukana Shakhtyor yageze mu Rwada, ibya APR FC na Rayon Sports byifashe bite? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Papy nyuma yo gutandukana Shakhtyor yageze mu Rwada, ibya APR FC na Rayon Sports byifashe bite?

AMAFOTO: Papy nyuma yo gutandukana Shakhtyor yageze mu Rwada, ibya APR FC na Rayon Sports byifashe bite?

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wakiniraga ikipe ya Shakhtyor Soligorsk yo mu gihugu cya Belarus, Sibamana Patarick Papy  yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’iyi kipe ashimangira ko nta gahunda n’imwe afite yo kongera gukina mu Rwanda.

Ku isaha ya saa 1:32’ mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege yari izanye uyu musore yari igeze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Aganira na Eachamps yavuze ko n’ubwo yari asigaranye umwaka w’iyi kipe ariko bamaze gusesa amasezerano ubu akaba ari umukinnyi wigenga ‘free agent’.

Yagize ati”Twarumvikanye dusesa amasezerano ariko urupapuro rundekura ntabwo ndarubona kuko bigomba kubanza bigaca no muri FIFA bikemezwa ko ntari umukinnyi wabo, urupapuro rwo nzarubona kuri 28 z’uku kwezi.”

Yakomeje avuga ko kuba yarafashe umwanzuro wo gutandukana n’iriya kipe ari uko yabonaga nta hazaza afite kandi nawe yifuza kuba yatera imbere.

Yagize ati”No mu buzimana busanzwe kugira ngo ugire icyo ugeraho g bigusaba rimwe na rimwe gushyira ubuzima bwawe mu kaga, nabonaga nyine nta hazaza mfite mu rugendo rwanjye rwa ruhago mu gihe nk’iri hariya, urebye nibyo hakiyongeraho n’imibereho yaho n’ibindi.”

Byavugwaga ko uyu musore ubwo agarutse mu Rwanda ashobora guhita asinyira Rayon Sports cyangwa akaba yanasubira muri APR FC yahozemo, gusa aya makuru yayateye utwatsi avuga ko ibyo kongera gukina mu Rwanda bitarimo.

Yagize ati”Ibyo ni bihuha kuko ntabwo nteganya kongera gukina mu Rwanda, kereka bibaye ku bw’impanuka kuko ntawumenya ejo he ariko ntabwo mbiteganya icyo nteganya n’ugusubira hanze nkajya aharenze aho nakinaga.”

“Yego mbere Rayon Sports yaramvugishije  ariko ubu ntabihari.Rayon Sports cyangwa APR FC ubu hagize inyegera ngo nyisinyire byaba bigoranye cyane kuko urebye intego zanjye n’ugukomeza gutera imbere ariko ngarutse byansaba izindi mbaraga kugira ngo nongere nsubire hariya.”

Avuga ko kugeza ubu nta kipe aravugana nayo gusa umuhagarariye akaba arimo gukora akazi ke we akaba aje mu biruhuko mu Rwanda  aho aje kuba ari kumwe n’umuryango we.

Sibomana Patrick yinjiye mu ikipe ya Shakhtyor Soligorsk umwaka ushize wa 2017 avuye muri APR FC akaba yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano n’iyi kipe ariko bakaba bamaze kuyasesa.

Asohoka mu kibuga cy'indege

Akanyamuneza akri kose nyuma yo kugaruka mu rwa mubyaye

Ngo nyabyo gusubirayo akari ake kose agakuyeyo

Reba hano ikiganiro twagiranye nyuma yo kugera mu Rwanda

 

04/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...