Abaraperi babiri mu Rwanda Mr. Kagame na Khalfan bararebana ay’ingwe nyuma y’uko Khalfan yiyise umwami wa Hip Hop naho Mr. Kagame akajya mu itangazamakuru amwibasira avuga ko nta mwami utazi kwandika.
Hashize iminsi itari myinshi Khalfan atangaje ko ari we mwami wa Hip Hop mu Rwanda, gusa iyi si mvugo nshyashya mu kanwa ka ba raperi kuko usanga buri umwe aba yiyita umwami wa Hip Hop, nyuma yo gutangaza aya magombo hari bamwe mu bakora iyi njyana bitashimishije iyo mvugo ya Khalfan aho bavuga ko buri umwe ari umwami ku giti cye.
Ku ikubitiro umuhanzi Mr. Kagame uririmba Hip Hop ya Afro beat anyujije ubutumwa bwe mu kiganiro cya Sunday Night Show gitambuka kuri radio Isango Star cyo kuri iki cyumweru tarii ya 2 Ukuboza 2018 yasabye umunyamakuru gutambutsa ubutumwa kuri radio bugenewe Khalfan.
Bugira buti “yiyise umwami ni giki? Uzamubwire uti umunsi yamenye kwandika neza azabone kwiyita umuntu wa ureneze, ese umuntu guhera ku ndirimbo ye ya mbere kugeza kuyo akoze ubu hahora hagarukamo amagambo amwe ngo umucyo, urumuri,… Afite amagambo ahora agaruka mu ndirimbo ye nta ndirimbo ye nimwe iba isobanutse, ni ukuvuga ngo ni ugupfa kwandika tu icyakora n’ukugenda mu njyana gusa(beat)bajye bareka nta mwana usya aravoma.”
Aganira na Eachamps kuri aya magambo ya Mr.Kagame yatangaje, Khalfan yagize ati” njye nta kintu mpfa n’uriya mugabo niba ashaka kunzamukiraho azaze muhe colabo ntago namutindaho kabisa kandi kuba ndi kwiga ndabyemera niyo mpamvu nawe yashatse kuzamukira ku izina ryange, gusa nge ndamwifuriza iterambere mu muziki akora anamenye ko ukandagira agahungu adahonyora”.
Ibi biramenyerewe ko abaraperi baterana amagambo mu buryo nk’ubu ndetse hari nababikunda bashimangira ko biryoshya uruganda rw’umuziki gusa twagiye tubibona kenshi ko iyo birengeje urugero havukamo amakimbirane akomeye.
SHEMA Christian / EACHAMPS.RW