Olivier Kwizera mu bakinnyi 14 ikipe ya Free State yazanye mu Rwanda guhangana na Mukura | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Olivier Kwizera mu bakinnyi 14 ikipe ya Free State yazanye mu Rwanda guhangana na Mukura

Olivier Kwizera mu bakinnyi 14 ikipe ya Free State yazanye mu Rwanda guhangana na Mukura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Free State Stars ni bwo yageze mu Rwanda aho ije gukina n’ikipe ya Mukura VS umukino wo kwishyura mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup aho yazanye abakinnyi 14 harimo n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Kwizera Olivier utarakinnye umukino ubanza.

Umukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze wabereya muri Afurika y’Epfo tariki ya 28 Ugushyingo 2018 amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa Gatatu I Huye kuri Stade mpzamahanga ya Huye ku isaha ya saa 15:30’

Iyi kipe yageze I Kigali muri iki gitondo aho yakiriwe na perezida w’ikipe ya Mukura VS, Nizeyimana Olivier ikaba yahise ikomeza Huye aho uyu mukino uzabera ku munsi w’ejo.

Umunyezamu Olivier Kwizera utarakinnye umukino ubanza kubera imvune n’umwe mu bakinnyi 14 iyi kipe yazanye mu gihe byari bimenyerewe ko haza abakinnyi 18 ariko ngo abandi basigaye bitegura shampiyona kuko ariyo bahanze amaso cyane.

Aganira n’itangazamakuru, Olivier Kwizera yavuze ko kudakina umukino ubanza byatewe n’imvune yari afite y’urutugu ariko akaba arimo agenda amera neza.

Yagize ati”hari inyama y’urutugu yari yarakwedutse, ndimo ndagenda nkira ndetse n’umuganga arimo kumfasha cyane. Nishimiye kuba mutwakiriye n’ubundi byari inzozi zanjye kumva ko najya gukina hanze umunsi umwe nkazagaruka nje gukina mu rugo."

N’umukino amakipe yombi afite amahirwe angana yo gukomeza mu kindi cyiciro kuko nta kipe n’imwe ifite icyo izigamye ndetse nta n’umwenda zifite, gusa kuri Mukura irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro kuko kongera kunganya byayishyira habi naho kunganya kurimo ibitego byo byatuma ihita isezererwa.

04/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...