AMAFOTO+Video: APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Club Africain, 11 bashobora kubanzamo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO+Video: APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Club Africain, 11 bashobora kubanzamo

AMAFOTO+Video: APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gucakirana na Club Africain, 11 bashobora kubanzamo

Ikipe ya APR FC irabarizwa mu gihugu cya Tunisia aho yagiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Club Africain yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma kuri Stade Olympique de Rades iri bwakire uyu mukino ku isaha ya saa 19:00’

Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu mikino nyafurika ya Total CAF Champions League uteganyijwe kuba uyu munsi ku isaha ya saa 17:00 ku isaha ngengamasaha ya GMT ikaba saa 19:00’ za hano I Kigali mu Rwanda. Umukino ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije 0-0.

Jimmy Mulisa umutoza wa APR FC mbere yo guhaguruka mu Rwanda yavuze ko ari APR FC ndetse na Club Africain bose bagifiteamahirwe angana yo kuba bagera mu kindi cyiciro, yijeje abakunzi b’iyi kipe ashobora gutahukana intsinzi ayikuye muri Tunisia.

Mu myitozo ya nyuma yaraye ikoreye kuri Satde Olympique de Rades byagaragaye ko hashobora kuza kubamo imbinduka muri 11 babanjemo mu mukino ubanza wabaye tariki ya ya 28 Ugushyingo 2018 hano mu Rwanda.

Nkinzingabo Fiston wari wagiriwe amahirwe yo kubanzamo mu mukino ubanza uyu munsi ashobora kwisanga ku ntebe y’abasimbura mu mwanya we hakajya Nshimiyimana Amran naho Iranzi Jean Claude akaba yaha umwanya Mugunga Yves.

Dore 11 bashobora kubanzamo

Imyitozo yo kugorora imititsi

Buteera Andrew umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino

Reba amashusho y'imyitozo ya nyuma ya APR FC hano

 

04/Dec/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
TUYISENGE Eric RULINDO
EPR Wabaye ubukombe.
Sponsored Content
Loading...

Recently Added