Clapton Kibonke afite ikibazo cy’uko azavugisha umunyarwenya Djassa Djassa yatumiye I Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Clapton Kibonke afite ikibazo cy’uko azavugisha umunyarwenya Djassa Djassa yatumiye I Kigali

Clapton Kibonke afite ikibazo cy’uko azavugisha umunyarwenya Djassa Djassa yatumiye I Kigali

Umunyarwenya ukomeye muri aka karere k’Afurika y’I Burasirazuba, Djassa Djassa agiye kuza gutaramira mu Rwanda  muri Life is Funny Christian Comedy igitaramo kirimo gutegurwa na Clapton Kibonge unafite impungenge z’uko azavugisha uyu mugabo kuko akoresha igifaransa kandi we akaba atakizi.

Hari hashize imyaka ibiri uyu mugabo  ukomoka muri DR Congo avuye mu Rwanda, akaba agiye kugaruka  aho azafatanya n’abandi banyarwanya bamenyerewe hano kmu Rwanda.

Aganira na Eachamps Kibonke yavuze ko ari igitaramo yitondeye kandi yiteze ko kizashimisha abazakitabira.

Yagize ati” narabyitondeye kandi bigeze ku musozo twiteguye neza cyane, nabazaniye umunyarwenya ukomeye n’ubwo ntazi uburyo nzamuvugisha kubera ko sinzi igifaransa, ariko Michael arahari niwe ubikora aramfasha. Abantu bazaze barebe uko igitaramo cyange kizaba kimeze neza ndabizi bazishima cyane.”

Djassa Djassa ni umunyarwenya ukunda gukoresha indimi z’iwabo higanjemo igifaransa n’igiswayili  yaherukaga mu Rwanda mu 2016 mu gitaramo yakoze aje gusoza igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2016.

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo abandi banyarwenya batandukanye nka Seburikoko, Michael, Babou, Joshua n’abandi. Hazaba kandi hari abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana  nka Serge Iyamuremye n’abandi benshi.

Iki gitaramo giteganijwe ku Cyumweru itariki ya 09 Ukuboza 2018 muri Serena Hotel, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro.

Djassa Djassa mu mpera z'iki cyumweru araba ari mu Rwanda

Clapton Kibonge ngo afite ikibazo cyo kuvugisha

04/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...