Byinshi kuri Eric Irambona wararanaga umupira wa karere ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 26 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byinshi kuri Eric Irambona wararanaga umupira wa karere ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 26

Byinshi kuri Eric Irambona wararanaga umupira wa karere ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 26

Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, Irambona Eric Gisa arizihiza isabukuru y’imyaka 26 amaze avutse, avuga ko atorohewe n’ubuzima yakuriyemo aho kugeza n’uyu munsi akibabazwa no kuba yaramenye ubwenge papa we yaritabye Imana.

Irambona Eric Gisa yavutse tariki ya 4 Ukuboza 1992, avukira I Cyangugu mu karere ka Rusizi mu murenge wa Muganza ariko aza gukurira I Nyanza, akaba ari bucura mu muryango w’abana 7 abakobwa babiri n’abahungu 5 ba Uwingoma Fortune na Igue.

Kugeza uyu munsi muri uyu muryango w’abana 7 basigaye ari abana 4 abahungu babiri ndetse n’abakobwa 2 aho abandi bitabye Imana bakajyana na papa wa bo bazize Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y’imyaka 26 kuva avutse, Irambona Eric mu kiganiro cy’umwihariko yagiranye na Eachamps yahishuye ko n’ubwo ubu ashimishwa n’ubuzima abayeho ari umwe mu bantu bakuriye mu buzima bugoranye.

Yagize ati”Twari tubayeho mu buzima butari bworoshye, nakuriye mu buzima bugoranye cyane, urumva iyo ufite mama wawe gusa mwaragize ibyago nk’ibyo ng’ibyo ntabwo biba byoroshye biba bisaba imbaraga nyinshi.”

“Kumenya ubwenge nkasanga papa wanjye ntawuhari yarapfuye byarangoye  kubyakira. Ikindi kintu cyari kitugoye mu rugo n’ukumenyera kuba mu buzima abantu bababaye, byabaga bigoye kubona umubyeyi wawe ababye kubera umufasha we yasize abana, kuba papa yaramusize mbese wabonaga atishimye, rero iyo umubyeyi atishimye abana hari ukuntu babibona, bo bababara kurusha umubyeyi.”

N'ubwo mama wa bo yabaga atishimye yabahatiye gukunda ishuri kuko bari bafite ubufasha, uyu murage yahawe n’umubyeyi we wo gukunda ishuri waje kumugirira akamaro kuko ubu afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Bachelor’s degree) mu icungamutungo yakuye muri kaminuza ya INLAK yabonye muri 2016. Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(O’level) yakize I Cyangugu aho yavukiye muri EAV Ntendezi ni mu gihe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye(A’level) yakize I Nyanza muri Saint Peter.

Kugeza ubu ikintu cya mbere cyamushimishije ndetse kikimushimisha ni ubuzima abayemo ubu bitewe n’aho yakuriye.

“Njye ikintu cyanshimishije kikaba n’ubu kinshimisha n’ubuzima mbayemo, mbayeho neza, ikindi n’ukuntu mbanye n’abantu hari ukuntu ubona ubanye n’abantu ukumva  ufite amahoro, amahoro mfite ubu niyo anezeza.”

Urugendo rwe rwa ruhugo.

Ntiyakinnye mu makipe menshi kuva yatangira uregendo rwe rwa ruhago, yarutangiriye I Nyaza mu bato ba Rayon Sports n’ubwo atibuka neza umwaka.

Umwaka w’imikino wa 2013/2014 Rayon Sports yaramuzamuye ariko ihita imutiza muri AS Muhanga ayikinira imikino ibanza ya shampiyona bahita bamugarura muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura, kuva icyo gihe kugeza ubu ni umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports.

Muri iyi myaka yose amaze muri Rayon Sports akaba yarabashije gutwara ibikombe bibiri bikomeye hano mu Rwanda icya shampiyona begukanye mu mwaka w’imikino wa 2016/2017 ndetse n’icya Mahoro begukanye muri 2016  byose yatozwaga n’umutoza Irambona Masudi Djuma ubu utoza AS Kigali.

Itariki mbi mu buzima bwe bwa ruhago ni tariki ya 21 Mutarama 2017 mu mukino w’umunsi wa 14 washampiyona umwaka w'imikino 2016/2017 ubwo batsindwaga na mukeba APR FC igitego 1-0 kandi ngo bari bamaze iminsi bitoza bameze neza ndetse bari banaje mu modoka nziza za V8 ariko APR FC irabatsinda(1-0 cya Issa Bigirimana ku munota wa 23), ngo niwo mukino wamubabaje.

Umukino wa mushimishije n’umukino wo mu matsinda ya CAF Confederations Cup banganyijemo na USM Alger iwabo. Impamvu wamushimishije n’uko bari babasuzuguye byongeye kandi muri biriya bihugu by’abarabu bakunda kwita abandi bantu batari abarabu ko ari abanyafurika kuko bo ngo si abanyafurika.

Uyu munsi arakinira ikipe ya Rayon Sports ariko intego ze ni ugukora cyane kugira ngo abe yasohoka mu Rwanda ajye gukina ku mugabane w’u Burayi nk’uwabigize umwuga.

Yegukanye ibikombe bitandukanye ari kumwe na Rayon SPorts

Ibindi wamenya kuri Eric Irambona

Umukinnyi afata nk’icyitegererezo cye ni Marcelo ukomoka muri Brazil ubu ukinira ikipe ya Real Madrid

Yakubitiwe cyane gukina umupira w’amaguru ngo hari n’igihe yavaga mu rugo babimubwiye ko aribukubitwe.

Ntazibagirwa ukuntu mama we yamubangiye umupira w’amashashi(karere ubwo abavukiye mu cyaro muhise muwumenya) noheho ahantu hose yajyaga akawujyana ndetse yajya no kuryama akararana na wo.

Afite umukunzi ateganya ko bazabana n’ubwo ataramenya neza igihe bazakorera ubukwe.

Akurikira abantu barenga 200 kuri Instagram ariko ngo bibaye ngombwa ko asigarana batatu yasigarana umukunzi we, Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’inshuti ye magara.

Umunsi batsinzwe baje muri V8 ni wo mukino wamubabaje mu buzima bwe

N'umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri Rayon Sports

04/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
صيانة يونيفرسال للغسالات
صيانة يونيفرسال للغسالات بعض الاتصال بنا كثير ما نتسال عن كيف للوحة التحكم ان تجعل الغسالة تعمل بهذا الشكل كما لو انها قطعة واحده لا تنفصل عن بعضها البعض فالموضوع بسيط ففكرة تصميم لوحة التحكم في جميع الغسالات تكاد تكون قريبه مع بعض الاختلافات حسب النوع والموديل لكن بشكل عام تتكون لوحة تحكم الغسالة من بعض الاجزاء الاساسية التى لابد تواجدها بلوحة التحكم على سبيل المثال الجزء الذي يتحكم في الكهرباء ويمد الغسالة وجميع اجزائها بالطاقه اللازمة والجزء الاخر هو الذي يعطي الاوامر لاجزاء الغسالة من تشغيل ونقع وعصر وتفريغ وشطف وتجفيف كما انه يستخدم
Sponsored Content
Loading...