Inzozi za APR FC muri Champions League uyu mwaka zigarukiye muri Tunisia | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inzozi za APR FC muri Champions League uyu mwaka zigarukiye muri Tunisia

Inzozi za APR FC muri Champions League uyu mwaka zigarukiye muri Tunisia

Ikipe ya APR FC isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Champions League umwaka w’imikino wa 2018/2019 nyuma yo gutsindirwa na Club Africain ibitego 3-1 muri Tunisia mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze ni mu gihe umukino abanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Wari umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri muri Tunisia maze Jimmy Mulisa n’abasore bananirwa kwihagararaho imbere ya Club Africain.

Club Africain nk’ikipe iri mu rugo yatangiye isatira cyane ikipe ya APR FC maze mu minota ya mbere igenda inahusha uburyo bwakavuyemo ibitego.

Uku guhusha husha byari amahirwe ya APR FC ntiyakomeje kuyihira kuko ku munota wa 13 ku makosa y’ubwugaizi bwa APR FC, Bilel Khefifi yaboneye igitego Club Africian.

APR FC yashatse uburyo yishyura iki gitego ariko biragorana dore ko na Club Africain yarimo isatira cyane ishaka icya kabiri, gusa ku munota wa 27 APR FC yishyuye iki gitego gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri kuri penaliti nyuma y’ikosa Mokhtar Belkhith yari amukoreye mu rubuga rw’amahina.

Club Africain yakomeje kurusha cyane APR FC ndetse ishaka n’ikindi gitego ariko igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Muri iki gice cya mbere APR FC yakoze amakosa menshi kuko yanabonye amakarita menshi y’imihondo aho yahawe ane kuri Iranzi Jean Claude, Mugunga Yves, Buregeya Prince ndetse na Nshimiyimana Amran.

Club Africain ikaba yakoze impinduka hakiri kare mu mpera z’igice cya mbere  aho Yassine Chamakhi yahaye umwanya Mannoubi Hadded.

Nk’igice cya mbere Club Africain yatangiye igice cya kabiri isatira cyane ariko igorwa n’ubwugarizi bwa APR FC.

Ku munota wa 57 Jimmy Mulisa yakoze impinduka za mbere akuramo Buteera wasaga nuwagize ikibazo cy’imvune hinjiramo Nshuti Dominique Savio.

Club Africain yakomeje kurusha APR FC iyitsinda igitego cya kabiri mbere y’uko ku munota wa 69 Mangwende yitsinda igtego cya 3 n’umutwe.

APR FC yakomeje gushaka uko yakwishyura ibi bitego ariko biranga umukino urangira ari 3-1, umukino ubanza wari warangiye ari 0-0 bivuze ko ikipe ya APR FC yahise isezererwa itabashije kugera mu cyiciro gikurikiyeho ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

04/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Dj Mul
Apr Fc Nimukomerezaho Agahigo Muragaciye Iminsi 6 Mwirushanwa Ahaaa Rayonsport Niho Tubera Ikipe Yuwiteka
Sponsored Content
Loading...