Kagere Meddie yafashije Simba SC gusezerera Mbabane Swallows iyinyagiye ibitego 8 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kagere Meddie yafashije Simba SC gusezerera Mbabane Swallows iyinyagiye ibitego 8

Kagere Meddie yafashije Simba SC gusezerera Mbabane Swallows iyinyagiye ibitego 8

Ikipe ya Simba SC ikinamo abanyarwanda babiri Kagere Meddie ndetse na Haruna Niyonzima yaraye isezereye ikipe ya Mbabane Swallows muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 8-1 harimo bibiri by’umunyarwanda Meddie Kagere.

Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe ya Simba SC yakinaga umukino wo kwishyura na Mbabane Swallows mu mikino y’ijonjora ry’ibanze, umukino wabereye muri Swaziland maze urangira ari ibitego 4 bya Simba SC ku busa bwa Mbabane Swallows.

Ibi bitego byatsinzwe na Cletus Chama ku munota 28 na 33, Emmanuel Okwi ku munota wa 51 mbere y’uko ku munota wa 63 Meddie Kagere atsinda icy’agashinguracumu.

Ibi bitego bikaba btaje byiyongera ku bindi 4-1 Simba yari yatsinze mu mukino ubanza nabwo Chama yari yatsinzemo 2, Meddie Kagere atsinda kimwe na kapiteni w’iyi kipe John Bocco nawe atsinda ikindi.

Ibi bivuze ko Simba SC yasezereye Mbabane Swallows ku giteranyo cy’ibitego 8-1, ikiba mu ijonjora rya mbere izahura n’ikipe iri bukomeze hagati ya Nkana yo muri Zambia ndetse UD Songo yo muri Mozambique z’iri bukine uyu munsi. Umukino ubanza Nkana ikaba iyari yatsinze UD Songo 2-1.

Biteganyijwe  imikino y’ijonjora rya mbere izakinwa hagati y’itariki ya 15 na 16 Ukuboza 2018.

05/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...