Umuraperikazi Cardi B yeruye ko yatandukanye n’umugabo we Offset | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuraperikazi Cardi B yeruye ko yatandukanye n’umugabo we Offset

Umuraperikazi Cardi B yeruye ko yatandukanye n’umugabo we Offset

Umunyamerikakazi w’umuraperi Cardi B nyuma y’umwaka umwe gusa akoze ubukwe mu ibanga na Offset kuri ubu yatangaje ko batanduakanye kubera ko ngo uyu mugabo adashobotse.

Uyu muraperikazi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Hip Hop abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram mu magambo y’icyongereza yatangaje ko atakiri kumwe na se w’umukobwa we kandi ko yagerageje kureba uburyo ibintu byasubira ku murongo bikanaga ubu bakaba baratandukanye.

Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Nageragezaga kenshi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo hamwe n’umubyeyi w’umwana wanjye ariko ntabibone bikanga. Ubu turi inshuti zisanzwe kandi birazwi ko dukorana neza mubijyanye n’ubucuruzi. Azakomeza abe umuntu mvugisha kenshi kandi rwa rukundo rwacu tuzarukomeza gusa ibintu byari bibi hagati yacu mu gihe kinini gishize, kandi ntawe ufite ikosa. Ubu ntabwo turi kumwe. Bishobora kuzafata igihe kinini ngo tubone gatanya gusa nzakomeza mwereke urukundo kuko ni se w’umukobwa wanjye.”

Cardi B w’imyaka 26 yamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Bodak Yellow” , “MotorSport” yakoranye na Nicki Minaj & Migos  n’izindi ze zikunzwe muri iyi minsi.

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

Tags

05/Dec/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
panda
wallah birambabaje pee
Oh mon Dieu
Oooops
Sponsored Content
Loading...