Volleyball: Marina, Bull Dog na Senderi barasusurutsa abazitabira imikino ya shampiyona Gisagara na APR zesurana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Volleyball: Marina, Bull Dog na Senderi barasusurutsa abazitabira imikino ya shampiyona Gisagara na APR zesurana

Volleyball: Marina, Bull Dog na Senderi barasusurutsa abazitabira imikino ya shampiyona Gisagara na APR zesurana

Mu mpera z’iki cyumweru shampiyona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19 iraba ikomeza hakinwa umunsi wa 4 aho APR VC izaba icakirana na Gisagara I Gisagara naho  REG ikina na IPRC Ngoma.

Uyu munsi wa kane ukaba uzakinwa kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018 ukaba uzakinirwa ku bibuga 2 bitandukanye.

Mu ntara y’Amagepfo mu karere ka Gisagara hazabera imikino itatu, guhera ku isaha ya saa 11:00’ ikipe ya Gisagara izakina na IPRC- Karongi, saa 13:00’ IPRC-Karongi ikine na APR mu ngihe ku isaha ya ssa 16:00’ Gisagara izakina na APR.

Imikino izabera I Kigali muri Petit Stade yo izatangira ku isaha ya saa 13:00’ REG ikina na IPRC Ngoma, saa 15:00’ Kirehe ikine na IPRC Ngoma mu gihe umukino uzasoza uyu munsi uzakinwa saa 17:00’ REG ikina na Kirehe.

Nk’ibimaze kumenyerwa kuva iyi shampiyona yatangira, kuri uyu munsi n’ubundi abazitabira iyi mikino bazasusurutswa n’abahanzi batandukanye aho abazareba imikino y’I Kigali bazataramana na Marina naho aba Gisagara bagataramana na Bull Dog ndetse na Senderi.

Kugeza uyu munsi ikipe ya UTB niyo iyoboye urutonde n’amanota 14, Gisagara na REG zifite 9 IPRC-Karongi na APR zifite 5, IPRC- Ngoma ikagira 3 mu gihe Kirehe nta nota na rimwe irabona.

05/Dec/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...