Kigali Jazz Junction isoza umwaka harifashishwa umwamikazi wa Rhumba M'bilia Bel | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kigali Jazz Junction isoza umwaka harifashishwa umwamikazi wa Rhumba M'bilia Bel

Kigali Jazz Junction isoza umwaka harifashishwa umwamikazi wa Rhumba M'bilia Bel

M’bilia Bel umuhanzikazi ukomoka muri DR Congo ufatwa nk’umwamikazi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana na Rhumba ndetse n’umunyarwanda Kayihura Mike nibo bazataramira abanyarwanda mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction gitegurwa na RG Consult giteganyijwe ku munsi wo kuwa Gatanu w’iki cyumweru kikazaba ari nacyo gitaramo gisoza umwaka wa 2018.

Kigali Jazz Junction igitaramo kimaze kumenyerwa cyane hano mu Rwanda kiba buri kwezi aho byari bimenyerewe ko kiba kuwa Gatanu wa nyuma w’ukwezi gusa kuri iyi nshuro kigiye kuba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi aho kizaba tariki ya 7 Ukuboza 2018.

Kuri iyi nshuro RG Consult itegura iki gitaramo yatumiye umutegarugori ukomeye wubatse izina mu njyana ya Rhumba muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, M’bilia Bel akaba ari we uzasusurutsa abantu afatanije n’umunyarwanda Mike Kayihura.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu abategura iki gitaramo RG Consults bavuze ko biteguye cyane kubona abantu benshi bitewe n’uyu muhanzikazi M’bilia Bel ukunzwe cyane mu njyana ya Rhumba.

Remmy Lubega yagize ati” twamenyereje abakunzi ba Kigali Jazz Junction umuziki mwiza ucuranzwe neza, kuzana M’bilia Bel ni kimwe mu bintu byiza tubakoreye dusoza ibitaramo byacu by’uyu mwaka wa 2018.”

M’bilia Bel yatangaje ko ari iby’agaciro kuba ari mu Rwanda nk’umwamikazi wa Rhumba

Yagize ati” nishimiye cyane iki gitaramo kandi nizeye kuzabona abakunzi banjye ari benshi cyane, by’umwihariko abakunda Rhumba hano mu Rwanda”.

Mike Kayihura nawe uzaririmba muri iki gitaramo yijeje abantu kuzabasusurutsa ndetse avuga ko yishimiye M’bilia Bel I Kigali ko bafatanyije bazasusurutsa abantu bakabashimisha.

M’bilia Bel ni umuhanzikazi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yavukiye mu mugi wa Kinshasa mu mwaka 1959 ubu afite imyaka 59 y’amavuko. Indirimbo ye yakunzwe na bantu benshi ndetse na hano mu Rwanda ni Tonton Skol yasohotse mu 1994 iri kuri Alubumu ye yitwa Boya ye.

Iki nicyo gitaramo gisoza umwaka Kigali Juzz Junction igiye gukora kikazabera Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali aho kuba muri Serena Hotel nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe (Ordinary), 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets), ndetse 160,000 Frw ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8).

Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’).

SHEMA Christian / EACHAMPS.RW

05/Dec/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
live poker sites
Do you have to go your son's baseball game? Now this article is right about abstinence rnneeds to outsource article writing, it's actually currently.rnrnApproach is the Problem Agitate Solve Method, or Pas. http://zucord.com/visitasop/
Sponsored Content
Loading...