Mukura isezereye ikipe ya Free State Stars mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mukura isezereye ikipe ya Free State Stars mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup

Mukura isezereye ikipe ya Free State Stars mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup

Mu mukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze utari uryoheye ijisho mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup ikipe Mukura VS itsinze  Free State Stars 1-0 ihita inayisezerera mu irushanwa nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 0-0.

Wari umukino wo kwishyura muri Total CAF Confederations Cup ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisir ku kibuga mpuzamahanga cya Huye yari yakiriye ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, umukino ubanza wari wabereye muri iki gihugu wari warangiye ari 0-0.

N’umukino ikipe ya Mukura yasabwaga gutsinda byanze bikunze kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya mbere ni mu gihe Free State Stars ya Olivier Kwizera yari yizaniye abakinnyi 14 kunganya kose kurimo ibitego byari bibahagije kugira ngo bakomeze.

Gusa iyi kipe yagaragaje imbaraga nke cyane mu mukino kuko yasaga nk’aho iri mu mukino wa gishuti yibereyemo kuko na nyuma yo gutsindwa igitego ntiyigeze ishaka kukishyura dore ko nta n’amashoti bateye mu izamu rya Mukura.

Igice cya mbere Mukura VS yasatiriye cyane ndetse na barutahizamu bayo barimo Twizerimana Onesme, Ciiza Hussein Mugabo  bagenda banirwa kubona igitego maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri nabwo batangiye basatira maze ku munota wa 57 Nshimiyimana David umusore w’umurundi ukinira Mukura yaje kuyibonera igitego cya mbere n’umutwe ku mupira waruturutse muri koruneri utewe na Ciiza Hussein.

Ku munota wa 61 Twizerimana Onesme wari wahushije ibitego yavuye mu kibuga asimburwa na Romami Frank mu rwego rwo gukomeza kongera imbaraga mu busatirizi.

Ku munota wa 67 Iradukunda Bertrand witwaye neza cyane muri uyu mukino yasimbuwe na Idd Djuma Saidi.

Ku munota wa 72 umutoza w’ikipe ya Free State Stars yafashe umwanzuro wo gusimbuza umunyezamu we Mbambo Samkalo utanagaragaje ikibazo cy’imvune maze hinjiramo umunyarwanda Olivier Kwizera wari umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’urutugu.

Uyu munyezamu yaje gutabara ikipe ye ku munoa wa 86 ku ishoti Romami Frank yaramuteye ku mupira yari ahawe na Duhandavyi Gael ariko awukuramo.

Muri rusange ikipe ya Free Staes yagaragaje ubushake mu mukino kuko yakinanga neza igaherekanya ubona ko abakinnyi bayo babonana neza ariko bagera imbere y’izamu rya Mukura VS bagasubira inyuma, nta kazi umunyezamu wa Mukura VS yigeze ahura nako muri uyu mukino.

Umukino waje kurangira ari 1-0 maze Mukura isezerera Free Statra Stars ku giteranyo cy’igitego 1-0 kuko umukino ubanza banganyije 0-0.

Mu ijonjora rya mbere riteganyijwe hagati y’itariki 15 na 16 Ukuboza 2018 Mukura ikaba izahura na El Hilal  Sporting Club Obeid yo muri Sudani

05/Dec/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...